Kuri uyu wa Mbere nimugoroba, itsinda rya mbere ry’abapolisi ba Kenya bahagurutse i Nairobi berekeza muri Haiti mu rwego rw’ubutumwa mpuzamahanga bugamije kuzana umutekano mu gihugu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano mu gihugu cya Kenya, Kithure Kindiki.
Mu magambo ye, Kithure Kindiki yagize ati: “Nishimiye gusezera ku itsinda rya mbere ry’abapolisi b’igihugu bagiye kugira uruhare mu butumwa bw’amateka bw’Umuryango w’Abibumbye muri Haiti.”
Nyuma yo kwitambikwa kenshi, ku wa Gatanu, itariki ya 21 Kamena hasinywe amasezerano hagati ya Kenya na Haiti yo gusobanura uko ubu butumwa buteye kandi ibintu bisa nkaho byihuta nk’uko tubikesha RFI.
Bivugwa ko Perezida wa Kenya, William Ruto, yasuye ishuri rya polisi rya Nairobi mu ibanga rikomeye. Umunyamakuru wa RFI i Nairobi, Gaëlle Laleix, avuga ko abanyamakuru batatumiwe muri uyu muhango, wo gutangiza ubutumwa bwo gufasha kugarura umutekano muri Haiti (MMAS).
Nk’uko byatangajwe na Denis Itumbi wahoze mu itsinda ryamamaza William Ruto, perezida yashyikirije, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Kamena, ibendera ry’igihugu abapolisi 400 ba mbere bagomba kugera i Port-au-Prince mu cyumweru. Amakuru aturuka hafi y’igipolisi avuga ko yari aherekejwe n’umuyobozi w’ubutumwa, Jenerali Geoffrey Otunge.
Nk’uko ikinyamakuru The Nation kibitangaza ngo Geoffrey Otunge n’abandi bapolisi babiri bakuru bashyizweho ku wa Gatandatu, itariki ya 22 Kamena kugira ngo bayobore ubutumwa bwa Kenya. Bagomba kugenda vuba i Port-au-Prince.
Amakuru aturuka hafi ya polisi avuga ko bataillon ya kabiri yaba iteganijwe mu byumweru bibiri biri imbere. Ibikoresho byo ngo byamaze koherezwa.
Ibi bije nyuma y’iminsi mike Amerika isohoye ibahasha ya miliyoni 110 z’amadolari yo gutera inkunga ubutumwa bwa Kenya muri Haiti.


