Umuhanzi David Adedeji Adeleke wamenyekanye nka Davido mu muziki yakoze ubukwe bw’agatangaza we n’umugore Chioma bamaranye igihe babana nk’umugore n’umugabo.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2024 nibwo Davido na Chioma bakoze ibirori by’akataraboneka byitabiriwe n’ibikomerezwa mu ngeri zitandukanye.
Ubu kwe bwaranzwe n’umutekano wo ku rwego rwo hejuru bwagaragayemo ibyamamare bitandukanye ndetse n’abayobozi bakomeye muri Nigeria.
Kugira ngo wumve urwego rw’umutekano wari uri ahabereye ubukwe ni uko Davido yerekeje ahabereye ibirori b’ubukwe bwe na Chioma arindiwe umutekano bikomeye n’abantu benshi barimo n’abafite imbunda.
Si umutekano gusa wari witaweho ahubwo no kubyatwaye uwarongoye n’uwarongoye byari bitangaje, kuko modoka yatwaye Davido yari iyo mu bwoko bwa Mercedes Maybach, imwe mu zihenze kandi z’ubwiza butangaje.
Imodoka Davido yari atwaye ikaba ariyo mu mwaka wa 2023, aho mu mashusho yanyujije ku mbuga ze yagaragaye ayisohokamo asuhuza imbaga y’abantu bashakaga kumwegera ariko bitari bikunde kubera abari bamurinze. Maybach ikaba ihagaze Miliyoni zikaba 800Frw, uyu muhanzi yayibitseho muri 2023.
Ubu bukwe bw’aba bombi bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye bakomeye muri abo twavuga nka Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, abahanzi bagenzi be nka P Square abavandimwe bagize iri tsinda uko ari babiri baka bagaragaye bari kumwe muri ubu bukwe, Patoranking na we ari mu bitabiriye ubu bukwe ndetse yifurije mugenzi we ishya n’ihirwe mu gihe Olamide we yanaririmbye muri ubu bukwe.
Si inshuti za Davido zaje gusa dore ko n’iz’umugore zari zaje kumushyigikira ari nyinshi ndetse no kumufasha mu mirimo imwe n’imwe yo muri ubu bukwe.
Muri ubu bukwe kandi baherewemo impano y’imodoka y’ibara ry’umweru bahawe ifite ikirango cya CHIVIDO, ijambo-ndanga uyu muryango wakomeje gukoresha mu bihe by’ubukwe.
Ubusanzwe ubu bukwe bwari kuba muri 2022 gusa biza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyarayogije isi muri uwo mwaka bifuzaga gukoramo ibi birori byabo.











