42339.jpg

Julien Mette yemeza ko Rayon Sports ifite abayobozi b’iterabwoba

Sangiza iyi nkuru

Umufaransa wohoze atoza ikipe ya Rayon Sports bakaza gutandukana mu minsi yashize, Julien Mette yemeza ko iyi kipe ifite abayobozi badashoboye kandi biterabwoba ryo ku rwego rwo hejuru.

Uyu mutoza yatangaje ibi ubwo yaganiraga na BB Kigali mu kiganiro kirambuye cyagarukaga ku rugendo rwe muri Rayon Sports.

Julien Mette atangaza ko muri Rayon Sports ibintu bitari bimeze neza kuko abakinnyi bakinaga inzara ibishe ndetse nyuma yo kwicwa n’inzara kwabo abayobozi nta kintu babikoragaho.

Uyu mugabo ukomoka mu Bufaransa akomeza avuga ko nta muntu wakoraga inshingano ze uko bikwiye muri kipe aho yatanze urugero avuga ko we yabaga ari kwishyuriza abakinnyi amafaranga yabo gusa abayobozi yishyuzaga bo babaga bari gukora inshingano z’umutoza bagena abari bukine.

Ibi byatumye Rayon Sports itabona umusaruro abafana bayo bari bayitezeho, ikindi kandi si abakinnyi bishyuzaga dore ko na we yishyuzaga imishara ye gusa ubuyobozi ntibwamwumvishe.

Avuga ko ubuyobozi bwamwirengagije ubwo yababwiraga ko akeneye imishahara ye kuko umugore we yari hafi kwibaruka kandi no ku ishuri ry’umwana we mu Bufaransa bamwakaga amafaranga y’ishuri.

Nubwo Rayon Sports yamukoze ibyo byose ngo yari yayijemo ayishimira ndetse n’umugore we yari amushyigikiye gusa nubwo yaje bimeze gutyo ibyo yari yiteze si byo yahasanze aho ahamya ko yahasanze abayobozi badashoboye kandi bakoresha iterabwoba.

Yagize ati: “Abayobozi b’ababeshyi, batera ubwoba kandi bakorera ku bwoba, bafata imyanzuro ihubutse kandi ishingiye ku bwoba.”

Uyu mutoza yagiranye ibibazo n’abo bayobozi yita ab’iterabwoba cyane cyane Namenye Patrick wagiye umuzonga ku bijyanye n’ibyemezo by’abakinnyi yabaga ari bikoreshe ku mukino. Ikindi ngo Namenye Patrick ni we nyirabayazana yo kuba uyu mutoza ataratoje umukino Rayon Sports yahuyemo na APR FC mu rwego rwo kwitegura gutaha sitade Amahoro.42339.jpg

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Julien Mette yemeza ko Rayon Sports ifite abayobozi b’iterabwoba
    Iyi nkuru ibuzemo ubusesenguzi kuko mwagombaga no kubaza abo bayobozi umutoza anenga. Njye nahamya ko uyu mutoza ariwe wivangiraga mumikino imwe n’imwe kandi tuzi ko mubintu abayobozi bakemuye harimo n’imishahara y’Abakinnyi. Nagende neza areke gusebanya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *