zoe_4.png

Kamonyi-Nyarubaka: BRD na ZOE Foundation binjiye mu kibazo cy’abangavu baterwa inda

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 27 Kamena 2024 mu Karere ka Kamonyi,Umurenge wa Nyarubaka,Akagari ka Kigusa mu mudugudu wa Rugarama,umuryango ZOE Foundation ku bufatanye na BRD Banki nyarwanda itsura Amajyambere, bahaye inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kwirinda inda zidateganyijwe abanyeshuri biga kuri GS St Albert Nyarubaka.

zoe_4.png

ZOE Foundation ni umuryango utegamiye kuri Leta ufasha abangavu batewe inda zidateguwe,ukorera mu Ntara y’amajyepfo ariko ukaba ugiye no kwagurira ibikorwa byabo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Hatangwa ibi biganiro umuyobozi w’ikigo GS St Albert,Soeur Mukeshaimana Grâce, yavuze ko ahanyura inda itateganyijwe ari naho hanyura Sida n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina,

Ati:”Mukomeze murerere igihugu umunyarwanda ufite indangaciro ,uburere n’ubupfura bibereye umunyarwanda kandi wubaha n’Imana.”

zoe_1.png

Mu butumwa ZOE Foundation yatanze,bagarutse cyane ku gukangurira abangavu kwirinda ibishuko n’ababashuka babangiriza ubuzima bwabo n’ejo hazaza basabwa gukomeza kurangwa n’imyitwarire ibereye umunyarwanda.

Noel Imanirumva,Umunyeshuri uhagarariye abanyeshuri b’abahungu kuri GS st Albert Nyarubaka avugako ZOE Foundation yabafashije mu bukangurambaga,bituma abanyeshuri bajyaga baterwa inda bagabanyuka aho we avuga ko ikigo akimazeho igihe ariko abona inyigisho bahabwa zitanga umusaruro.

zoe_1.png

Ibi abihuriraho na mugenzi we witwa Ingabire Deliphine,umunyeshuri uhagarariye abakobwa nawe avugako bajyaga bakunda kugushwa mu bishuko,bagaterwa inda ariko kuva aho batangiriye guhabwa inyigisho na ZOE Foundation ikibazo kigenda kigabanyuka cyane,asoza agira inama bagenzi be kwifata kugirango batazangiza ejo habo heza.

zoe_7.png

Uwurugo Marie Bonne Esperance,Umuyobozi wa ZOE Foundation,avugako uyu muryango washinzwe kugirango batange umusanzu ku kibazo giteye inkeke cy’abana babangavu baterwa inda zidateganyijwe,bikabangiriza ejo hazaza habo.

Akomeza avugako bahisemo no kujya bakorana n’ibigo by’amashuri harimo ingimbi n’abangavu babakangurira kwirinda inda zidateganyijwe bigishwa ibijyanye n’imyororekere hanarebwa ingaruka z’inda zidateganyijwe.

ac.png

Uwurugo yizeje ubufatanye ndetse anemerera abatuye muri kano gace kuzabaha ishuri rizajya ryigisha imyuga by’umwihariko abangavu batewe inda zidateganyijwe.
Mbonigaba Mpozenzi Providence,Gitifu w’Umurenge wa Nyarubaka yashimiye ZOE Foundation uruhare igira mu gufasha abangavu,

Ati:”Ugereranyije Nyarubaka nko mu myaka ibiri ishize,ikibazo cy’abangavu baterwa inda kimaze kugabanuka cyane,…”. Avuga ko ZOE Foundation uruhare rwayo rugaragara cyane.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yagaragaje ko mu 2023 abangavu bafite imyaka iri hagati ya 10 na 19 babyaye bagera kuri 19,406.

zoe_6.png

Ikibazo cy’inda zitateganyijwe ziterwa abangavu kiri mu bihangayikishije u Rwanda ndetse abayobozi b’inzego zinyuranye bamaze igihe bashyira imbaraga mu kubirwanya, nyamara imibare ntigabanyuka ahubwo hari n’igihe yiyongera.

Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare wazamutse cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020 wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23534.

zoe_5.png

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare ya 2023 ku mibare y’ingenzi mu buzima n’imibereho by’Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abagore babyaye muri uwo mwaka barimo abafite kuva ku myaka 10 kuzamura.

Iyi raporo igaragaza ko hari abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse mu 2023 biyongereye bagera kuri 75.

Abana banditswe ko bavutse ku bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19 mu 2022 bari 20,109, na ho mu mwaka wa 2023 bariyongereye bagera kuri 21,469.

zoe_3.png

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *