Umukinnyi Ngendahimana Eric , warangiye amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, amakuru Bwiza.com ikesha inshuti ze avuga ko ashobora kwerekeza muri Muhazi United f.c ibarizwa mu karere ka Rwamagana mu gihe bigaragara ko ikipe ya Rayon sports nta gahunda yo kumwongerera amasezerano ifite.
Amakuru yizewe avuga Muhazi united, yifuza guha amasezerano uwo mugabo wigeze gukinira Rwamagana city mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka w’imikino 2012/2013 ,mu gihe umwaka wakurikiyeho yayivuyemo yerekeza muri Sunrise f.c .
Uyu mugabo w’imyaka 34 y’amavuko ,ubusanzwe yakiniraga Rayon sports ariko atuye mu Murenge wa Kigabiro mu karere ka Rwamagana aho abana n’umugore ariko bikavugwa ko yafashe icyemezo cyo gukinira ikipe ibarizwa aho atuye kugira yegere umuryango we .
Amakuru avuga ko nyuma kugurisha rayon sports umurundi witwa Richard Ndayishimiye ,ukina hagati mu Kibuga ariko ushobora no gukina nka myugariro, Muhazi united nayo ikeneye kugura abakinnyi barimo Eric Ngendahimana ushobora gusinya amasezerano y’imyaka 2.
Uwo mukinnyi Ngendahimana,bivugwa ko nubwo hari amakipe amwifuza ariko ashobora gusinya amasezerano muri Muhazi united, bitewe nuko yifuza kwegera umuryango we utuye mu mujyi wa Rwamagana.
Twagerageje kubaza mu ikipe ya Muhazi United f.c niba ibivugwa ari ukuri , Mfizi Nkaka Longin ahakana ibivugwa ko Ngendahimana Eric yamaze gusinyira iyo kipe .
Yagize ati: Ntituramuganiriza ariko tumubona nk’umukinnyi mwiza wagira icyo adufasha.”
Ngendahimana Eric binavugwa ko yamaze gutangiza ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu karere ka Rwamagana tukazaherageza kuganira nawe kuko ubwo twakoraga iyi ntibyadushobokeye kuvugana nawe .


