Nyuma gato Urukiko rw’Ikirenga rutanze icyemezo ku kirego cya Trump ashinjwamo ibyaha 34, rwasuzumye rusanga afite ubudahangarwa buhabwa umuntu wese wabaye perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, gusa iki cyemezo kikaba kireba ibifite aho byaba bihuriye nâinshingano.
Donald Trump yifashishije imbuga nkoranyambaga yishimiye iki cyemezo agaragaza ko ari intsinzi agira ati: “Intsinzi nini ku itegeko nshinga na demokarasi.Nishimiye kuba Umunyamerika!”
Iki cyemezo cyâabacamanza batandatu bâaba konserivateri âconservateursâ cyagize ingaruka zikomeye ku rubanza rwâinshinjabyaha rwamuregaga.
Muri ibyo byaha harimo ibyo icyo gushaka kuburizamo ibyavuye mu matora yo mu 2020.
Gusa uru Rukiko rwavuze ko âPerezida atarengerwa nâubudahangarwa ku bikorwa bitajyanye nâinshingano, kandi si ko ibyo Perezida akora byose biba ari ibijyanye nâinshingano kuko Perezida atari hejuru yâitegeko.
Ikindi kandi Inteko Ishinga Amatageko ishobora kwemeza icyaha Perezida mu gihe yakoze ibinyuranye nâinshingano ze, nkâuko ibyemererwa nâItegeko Nshinga.â


