Amamiliyoni yahawe u Rwanda muri gahunda y’abimukira ntazasubizwa nihagarikwa

Sangiza iyi nkuru

Amafaranga arenga miliyoni 320 yakoreshejwe na guverinoma muri gahunda itavugwaho rumwe yo kohereza abasaba ubuhungiro mu Rwanda ngo birashoboka ko yatakara mu gihe ishyaka ry’Aba-conservateurs riri ku butegetsi ryaba ritsinzwe amatora rusange yo kuwa Kane .

Amafaranga yakoreshejwe mu mafaranga y’iterambere ry’ubukungu mu Rwanda, hamwe n’amafaranga yashyizweho muri iyi gahunda, ntashobora gusubizwa mu gihe iyi gahunda yaba ihagaritswe.

Ishyaka ry’Abakozi ryasobanuye ko iyi gahunda ari ikinamico kandi izajya mu mateka nk’ “imwe muri politiki ya minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu idasobanutse kandi yasesaguye y’ibihe byose”.

Ishyaka ryiyemeje guca iyo gahunda niriramuka ritowe, ahubwo rigashyira imbaraga ku buyobozi bushya bw’umutekano ku mipaka kugira ngo basenye udutsiko tw’abantu binjiza abandi mu gihugu magendu bafasha abasaba ubuhungiro kwambuka mu bwato buto.

Amafaranga arenga miliyoni 320 z’ama pound yakoreshejwe muri gahunda y’u Rwanda azatakara mu gihe Ishyaka ry’Aba-Conservateurs ryatsindwa amatora kandi amafaranga yakoreshejwe mu kugerageza kwirukana abasaba ubuhungiro ntashobora kugarurwa mu gihe ishyaka ry’Abakozi ryatsinda rigasesa iyi gahunda.

Ni mu gihe leta y’u Bwongereza yari yatangaje ko Aba-Conservateurs nibongera gutorwa indege ya mbere izazana abimukira mu Rwanda izahaguruka kuwa 24 Nyakanga.

Raporo y’ibiro by’ubugenzuzi bw’igihugu yasohotse muri Gashyantare uyu mwaka yasanze miliyoni 270 z’amapound yari guhabwa u Rwanda mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 muri Mata agenewe ikigega cy’igihugu gishinzwe guhindura ubukungu (ETIF). Aya ntabwo yasubizwa nk’uko iyi nkuru dukesha The Guardian yakomeje kubigarukaho.

Andi mafranga yakoreshejwe adashobora gusubizwa harimo miliyoni 2.3 z’ama pound Ibiro bishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu byakoresheje mu guhangana n’imbogamizi z’amategeko, amafaranga yakoreshejwe mu guhemba abakozi bo muri iyi gahunda, akaba yari kuri miliyoni 2 z’ama pound muri Gashyantare 2024, kongeraho 413.541 abayobozi batatu b’ibi biro bakoresheje baza mu Rwanda kuva ayo masezerano yatangazwa muri Mata 2022 hamwe n’ama pound 500.000 yakoreshejwe mu gufata no gufunga abasaba ubuhungiro barenga 100 bari bagenewe koherezwa mu Rwanda.

Stephen Kinnock, wo mu Ishyaka ry’abakozi ushinzwe gukurikirana minisiteri ishinzwe abinjira n’abasohoka, yagize ati: “ikinamico ry’u Rwanda rya Rishi Sunak rizajya mu mateka nk’imwe muri politiki y’ibiro by’umutekano w’imbere mu gihugu idasobanutse kandi yasesaguye y’ibihe byose. Ni igitutsi kubasoreshwa bo mu Bwongereza, kandi umubare muto w’abantu babigizemo uruhare ntuzatera ubwoba abambuka Umuyoboro”.

Ati: “Ishyaka ry’Abakozi rizahagarika gahunda kandi ryimurire amafaranga mu buyobozi bushya bw’umutekano ku mipaka, hamwe n’abayobozi bashya b’inzobere babarirwa mu magana bakoresha imbaraga nshya kugira ngo basenye udutsiko tw’abagizi ba nabi twinjiza abantu magendu bambuka umuyoboro.”

Iki kinyamakuru dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kumva icyo abo mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs bavuga kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *