Ubwo Nkurunziza yarahiraga umusirikare we yahise yicwa

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Perezida Nkurunziza ari kurahirira kuyobora u Burundi manda ya gatatu, umurambo w’umusirikare ufite ipeti rya Sergeant watoraguwe mu gace ka Musaga mu mujyi wa Bujumbura.
Uwo musirikare witwa Philbert Niyonkuru yari aboshwe ndetse bigaragara ko yarasiwe ahasanzwe umurambo we nk’uko ikinyamakuru Iwacu kibitangaza.
Nubwo umutekano wakajijwe bikomeye kugira ngo Perezida Nkurunziza ashobore kurahira mu mutuzo, I Musaga haraye urusaku rw’amasasu n’iturika ry’amagerenade.

Umurambo w'umusirikare wishwe
Umurambo w’umusirikare wishwe

 
Ambasade y’u Bubiligi yaburiye abakozi babo, ibasaba kutagira aho bajya no kwirinda ahantu hateraniye abantu.
Irahira rya Perezida Nkurunziza ryatunguranye kuko ryari riteganyije mu cyumweru gitaha ku ya 26 Kanama.
Kuri ubu bivugwa ko Perezida Nkurunziza yamaze kugera I Kigobe aho agiye kurahirira.
N’ubwo Nkurunziza atunguranye ajya kurahirira kuyobora mandat ya 3, intumwa ya Amerika mu karere yasabwe abayobozi bo mu karere gukora vuba na bwangu mu guhashya ubwicanyi buri gukorerwa abarundi mu buryo butandukanye harimo n’ihohoterwa.

Abitabiriye irahira rya Nkurunziza binjira aho ararahirira
Abitabiriye irahira rya Nkurunziza binjira aho ararahirira
Umutekano wakajijwe
Umutekano wakajijwe
Abantu batandukanye bitabiriye irahira rya Perezida Nkurnzia
Abantu batandukanye bitabiriye irahira rya Perezida Nkurnzia

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Leki@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *