« Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi mu gikorwa cyo kwiyamamaza yakoreye mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri, itariki 2 Nyakanga, yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda wizewe ndetse anakomoza ku bantu bakomeje kuvuga ko abaturage bajya mu bikorwa byo kwiyamamaza baba bajyanwe ku ngufu.
Ubwo yafataga ijambo, umukuru w’igihugu akaba n’umukandida wa FPR yatangiye agaruka ku bwinshi bw’imbaga y’abaturage babarirwa mu 200,000 ba Kirehe ndetse na bagenzi ba bo bavuye mu Karere Ngoma, akomoza ku bakomeje kwibaza kuri ubu bwitabire.
Yagize ati « Ntabwo bintangaza rero njyewe kuba duhuriye aha kandi tungana gutya usibye kubashimira, abandi rimwe na rimwe ntibabyumva. Ntibumva ukuntu abantu mungana gutya mwitabira kugira ngo duhure, duhurire ku mugambi wo kubaka igihugu cyacu. Ndetse abenshi rimwe baravuga ngo tuba twakoresheje imbaraga kugirango abantu baze hano..ariko nyamara niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya kandi bishimye, bishimiye ibyo bakora njye ndababwira ngo bazabigerageze barebe icyizabaviramo. Na bo bazabigerageze iwabo, bakoreshe igitugu bashaka gushyira abantu hamwe nk’uku, barebe ingaruka zabyo ».

Yongeyeho ati « Ariko byose icyo bivuze n’uko batarumva neza ubudasa bw’u Rwanda. Byarabayobeye rwose. Tugira ubwo budasa rero, tugira ubumwe, ndetse tugira n’ubudakemwa. Ibyo ntabwo babyumva, ntibabimenyereye, ntabwo babizi muri politiki.»
Ku kijyanye n’umutekano, yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda n’Abanyarwanda wizewe.
Ati « Iby’umutekano. Ibyo hafi 90% byararangiye biri iruhande. Iby’amajyambere bishimangira ubukungu butera imbere, ibyo nibyo dushyizeho imbaraga kubyubaka, ariko bitari ukubyubaka gusa turashaka kwihuta. Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanyije n’iyo ngiyo, ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu.”
Umukandida wa FPR yavuze ko mu myaka 30 ishize impinduka zabaye mu gihugu zigaragara kandi n’ibindi byinshi byiza biri imbere. Yashimangiye kandi ko urubyiruko u Rwanda rufite ubu ntacyo igihugu cyaruburana.
Yagize ati « Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu. Kandi namwe ntimuri abapumbafu. None se dushingiye kuri ibyo, ubumwe bw’igihugu, imbaraga, ubumenyi, ubuzima, icyatunanira twifuza kugeraho n’iki ?»

Umukandida Paul Kagame yavuze ko ibijyanye n’imihanda, amashanyarazi, ubuhinzi n’ubworozi, avuga ko kwihaza no guhaza amasoko ari yo nzira igihugu kirimo kandi intego ari ukuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi kandi mu buryo bugezweho.
Yaboneyeho kandi gukangurira abaturage bo muri ibi bice byegereye umupaka na Tanzania kwiga Igiswahili cyane kuko kizabafasha guhahirana na bagenzi babo hakurya y’umupaka.
Yasoje ijambo rye ashimira abaturage bo mu turere twa Kirehe na Ngoma bahuriye muri iki gikorwa, abizeza ko azasubirayo kubasura.


