img_20240703_183223__1000_x_600_pixel_.jpg

Uburasirazuba: Urubyiruko rwahaye umukoro abadepite ruzatora mu matora aziguye

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rwo mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandinda 31 bahatanira kuzaruhagararira mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’abadepite, rurasaba abazatorwa kuzarwegera bakarukorera ubuvugizi ku bibazo birubangamiye.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandinda biyamamariza ubudepite byabereye i Rwamagana ku wa Gatatu tariki ya 3 Nyakanga 2024.

Rumwe mu rubyiruko rugize inteko izatora abadepite babiri b’urubyiruko bazaba bari muri 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko, babwiye BWIZA ko bifuza kuzahagararirwa n’urubyiruko ruzazirikana ibyo babifuzaho, birimo kubegera bakumva ibibazo byarwo kandi bakabikorera ubuvugizi.

Uzarama Alice, ni umwe mu rubyiruko ruzatora abadepite b’urubyiruko tariki ya ya 16 Nyakanga 2024. Avuga ko abadepite bazatorerwa kubahagararira bakwiye kuzajya basanga urubyiruko aho rutuye bakarugira inama ndetse bakanajyana ibitekerezo byarwo mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ati: “Icyo dusaba abazatorwa ni uko bazajya begera urubyiruko bakarukangurira kwihangira imirimo, aho guhora mu gusaba akazi kandi bakarwigisha uko rwakwikemurira ibibazo aho guhora ari abanyabibazo.”

Uzarama yakomeje agira ati: “Hari igihe abantu batorwa ntibagaruke gusura urubyiruko. Icyo dusaba ni uko bajya bagaruka bakumva ibitekerezo byarwo bakabijyana ahafatirwa ibyemezo.”

Nkuzimana Pascal we asaba ko urubyiruko ruzatorwa kwibuka abazabaha amajwi.

Ati: “Hari igihe batorwa bakibagirwa kutwegegera. Badufashishije bajya batwegera kuko dufite imishinga myiza ariko tukaba dufite n’imbogamizi kandi dukeneye kubaka igihugu no kugiteza imbere”.

Bamwe mu bakandida biyamamariza kujya mu Nteko Ishinga Amategeko, babwiye urubyiruko ko nirubatora ruzakorerwa ubuvugizi kugira ngo ibibazo rufite bikemuke.

Munyaneza Isaac wabimburiye bagenzi be mu kwiyamamaza, yavuze ko natorwa azakora ubuvugizi itegeko rigena inama y’Igihugu y’Urubyiruko rikavugururwa.

Yavuze kandi ko ingengo y’Imari ishyirwa mu bikorwa bigamije guteza imbere urubyiruko azasaba ikongerwa .

Ati: “Tuzakora ubuvugizi kugira ngo hatorwe itegeko rivuguruye rishyiraho inama y’Igihugu y’Urubyiruko, ku buryo hari ibikorwaho ubuvugizi mu nama Njyanama bizongerwemo muri iryo tegeko”.

“Tuzakora kandi ubuvugizi ku buryo mu nama Njyanama y’Umujyi wa Kigali hongerwamo icyiciro cy’urubyiruko, kugira ngo ibyemezo bifatwa ku rwego rw’umujyi urubyiruko rubigiremo uruhare.Tuzakora ubuvugizi ku kugabanya ubuzererezi ndetse tunasabe ko urubyiruko rwifuza kwihangira imirimo rworoherezwa gutangira ibikorwa byarwo no kubona ibyangombwa.”

Tuyishimire Sylivie we yabwiye urubyiruko ko natorwa azakorera ubuvugizi urubyiruko ku bibazo rufite.

Ati: “Nimuntora nzasaba ko hatorwa itegeko rishyiraho ingamba zo guteza imbere urubyiruko, kandi ibitekerezo by’abaturage nzabyumva ndetse urubyiruko rwose ruzamenyeshwe amahirwe rufite ndetse bigere no mu ntara no mu mujyi wa Kigali.”

Umukozi ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu Ntara y’Iburasirazuba, Kayiranga Rwigamba Frank, yasabye urubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kuzitabira n’amatora azaba tariki ya 16 Nyakanga 2024.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza, abakandida b’urubyiruko 31 bose bahawe umwanya wo kwiyamamaza imbere y’Inteko izabatora, kandi buri wese yemerewe gutanga inyandiko zanditseho imigabo n’imigambi yabo.
img_20240703_183223__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240703_183151__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240703_183209__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240703_185941__1000_x_600_pixel_.jpg
img_20240703_190004__1000_x_600_pixel_.jpg

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *