Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere ikipe ya Rayon Sports yakiriye Myugariro ukomoka mu gihugu cya Sénégal, Omar Gningue.
Uyu myugariro wakiniraga ikipe ya AS Pikine y’iwabo yageze i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 8 Nyakanga 2024.
Omar Gningue aje gutangira imyitozo muri Rayon Sports kuko yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano y’imyaka 2.
Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nibwo uyu mukinnyi yateretse umukono ku masezerano muri iyi kipe y’abafana benshi mu Rwanda.
Akigera i Kigali, Omar Gningue yavuze ko ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda, aho yifuza gutwarana ibikombe na Rayon Sports.
Ati” Yego ni ku Nshuro yanjye ya mbere ngeze mu Rwanda. Rayon Sports nta byinshi nyiziho gusa mbere yo kuza navuganye na Khadime Ndiaye( umunyezamu nawe ukomoka muri Senegal) ambwira ko ari ikipe nziza , ikipe ifite abafana benshi kandi bagira urugwiro gusa ari ikipe igira igitutu.
Ntabwo umuntu yakora urugendo rungana gutya ava i Dakar aza hano adafite intego. Ndifuza gutwarana ibikombe na Rayon Sports kuko nayo nzi ko ariyo ntego yayo”.

3 Responses
Rayon Sports yazindutse yakira Umunyamahanga mushya
Iyi nkuru yanyu na content yayo ntabwo bisa. Mwanditse umutwe winkuru ngo Rayon sport yabyutse yakira umunyamabanga mushya, Kandi munkuru muvugamo ko yakiriye umukinnyi mushya ukina yugariro.
Mwabikosora rero. Murakoze
Rayon Sports yazindutse yakira Umunyamahanga mushya
Ntugahubuke usubiza. Jya utandukanya inyuguti ya h na b.
UmunamaHanga n’umunyamaBanga.
Mumbalire gukoresha inyuguti nkuru hagati mu ijambo.
Nagirango uwaneze azinone neza kuko ashobora kuba yarize gusoma icyapa gusa.