Umugabo ubarirwa mu baherwe ba mbere muri Afurika, Aliko Dangote, wo mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko yifuza kugura ikipe ya Arsenal, akabona uburyo yirukana umutoza wayo Arsene Wenger.
Uyu mugabo watunguranye kubera amagambo yatangaje, yavuzeko umunsi wa mbere azemererwa kugura iyi kipe ikaba iye, akazi ke ka mbere ari ukwirukana Arsene Wenger.
Mu kiganiro Aliko Dangote yagiranye na Bloomberg, Bwiza.com ikesha iyi nkuru yavuze ko afite gahunda yo kugura ikipe ya Arsenal ndetse ko yatangiye ibiganiro n’umuherwe w’umunyamerika Stan Kroenke, usanzwe afite amakipe nka Los Angeles Rams ndetse na Arsenal.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mukire yavuze ko ikintu cya mbere azakora niyegukana Arsenal ari ukwirukana umutoza wayo Arsene Wenger, yakomeje avuga ko amushimira ku byiza yakoze ariko iyi kipe ikeneye undi muntu wayigeragerezamo amahirwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana/Bwiza.com


