Umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja ya Atlantika, OTAN, watangaje ko ibihugu biwugize byatangiye guha Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16.
Byatangarijwe mu nama y’iminsi itatu y’abakuru b’ibihugu bya OTAN iteraniye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni nama ifatwa nk’igamije guha icyizere abategetsi b’ibihugu bigize OTAN bahangayikishijwe no kureba koko niba Prezida Joe Biden agifite imbaraga zo kuyobora.
Biden, w’imyaka 81, yugarijwe n’igitutu cy’abantu bagenda biyongera mw’ishyaka rye ry’Abademokarate n’abaterankunga baryo, bamusaba kwivana mw’ihatana ry’amatora y’umukuru w’igihugu nk’uko bitangazwa na VOA.
Ubwo yakiraga bagenzi be 31 bitabiriye iyo nama, Perezida Biden yabasabye kurushaho kunga ubumwe batera inkunga Ukraine muri iki gihe iri mu ntambara n’u Burusiya.
Yavuze ko bashobora kandi bazarinda buri santimetero y’ubutaka bwa OTAN, kandi ko bazabikora hamwe.
Perezida wa Amerika yanatangaje ko Danemark n’u Buholandi byatangiye kohereza muri Ukraine indege zo mu bwoko bwa F-16 zakorewe muri Amerika.
Ku rundi ruhande, Donald Trump uhanganye na Perezida Biden we avuga ko ikibazo cya Ukraine cyoroshye, ko we yahatira Ukraine kwemera kuba igice cy’u Burusiya bigatuma intambara irangira.


