Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Goma aravuga ko kuva ejo ku wa Gatatu indege indege ziva Goma zijya Butembo na Beni zifite ikibazo gikomeye cyo kugenda. Abaderevu bamenyereye izi nzira gusa nibo bemera kugenda nta GPS.
Umunyamakuru wegereye Leta avuga ko amasoko menshi yemeza ko inyeshyamba za M23 zaba zangije system ya GPS ku gice cya Goma-Beni na Goma-Butembo.
” Twahagaritse by’agateganyo ingendo zerekeza Goma-Butembo, turacyururuka bigoye i Beni. Turatekereza ko GPS yavangiwe mu nice bimwe bya grand Nord by’ Intara ya Kivu y’Amajyaruguru,” uyu ni umwe mu begereye sosiyete y’indege ya Goma-Butembo.
Nubwo bivugwa gutyo, aya makuru nta rwego rwa Leta cyangwa icyo ikibuga cy’Indege cya Goma birayatangazaho.




One Response
Ikibuga cy’Indege cya Goma cyaba cyagabweho igitero cy’ikoranabuhanga
Nuwuzaryamana numugore bikanga ko akora akazi azavuga ngo ni System M23-RDF, Ese ubuvuga izina Micombero(mico-mibi) ntimurizi, muri histories Rwanda-Burundi???????Atabivuze ahubwo…..