Umukandida Paul Kagame yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kumwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke, ko politiki ya FPR bazaba batora taliki 15 Nyakanga , ari ukwimakaza ubumwe n’amajyambere, bitandukanye no kuba igihugu cyarasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi.
Kandida-Perezida Paul Kagame, yavuze ko politiki nziza ya FPR, Ubumwe bw’Abanyarwanda, Amajyambere yifuza kandi igenda igeraho , igomba kugira umutekano uyirinda, kuko nta muntu wakubaka inzu ngo yifuze ko imugwa hejuru. Ati: Wowe wakubaka inzu ejo ukifuza ko ikugwa hejuru cyangwa ko igwa? Oya tugomba kurinda ibyo twubatse umutekano rero ni ngombwa. Uwo mutekano nimwe muwufitemo uruhare cyane cyane mwe mukiri bato turabizeye.” Yavuze ko mu gihe cy’amatora, uzatora wese azibuka ko aho u Rwanda rugomba kugera ari abaturage babibigiramo uruhare mu bushishozi bwabo. Uko yavugaga ibi, ni nako abanya Gakenke n’abandi baturutse mu tundi turere nka Burera, banyuzagamo bakamubwira ko batazatatira igihango kandi ko bazamutora ijana ku ijana. Kagame yababwiye ko ari buve muri aka karere afite icyizere ko bizagenda neza uko bikwiye kugenda kandi ko azagaruka kubasura no kwishimira intsinzi bakanasangira. Yavuze ko ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere.Impamvu ngo ni uko ubushobozi, ubumenyi n’umubare w’abanyarwanda byiyongereye. Ati” Ni twebwe twahisemo kwiyubaka , tukongera tukubaka igihugu cyacu. Igihugu cyasenywe na Politike mbi n’abayobozi babi. Mwebwe rero hagati yanyu mumaze kwiyubaka, mumaze kwiyubakamo ubushobozi, mu maze kwiyubakamo abayobozi bazima mu nzego zitandukanye.Tugomba rero gukora ibishoboka kugirango u Rwanda rukomeze rutere imbere.” Yavuze ko kuba ibyo byose bimaze kugerwaho, igikorwa cya taliki 15 ataricyo cyaba imbogamizi, ahubwo gutera igikumwe bikazaba bisobanuye ko hariho kwitegura no gukora ibikorwa by’iterambere.


