Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bageneye Paul Kagame impano y’Igishushanyo cy’ubugeni itangaje

Mu muhango wo kwamamaza Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, ni abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi, Paul Kagame yagenewe impano idasanzwe, nk’igisobanuro cy’uko Igihugu cy’u Rwanda cyaguwe kuva kera hakoreshejwe intwaro Gakondo (Umwambi, Umuheto n’Ingabo). Aba ni abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura ho mu karere ka Karongi bageneye impano y’Igishushanyo cy’ubugeni […]
Twarafunzwe, turakubitwa, ababivuga n’abanzi b’Igihugu: Dr Habineza asubiza ku bamwitirira FPR
Kuri uyu wa 11 Nyakanga 2024,Umukandida akaba na Perezida w’Ishyaka DGPR Dr Frank Habineza, yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru aho by’umwihariko yari agamije kwiyamamaza binyuze mu ikoranabuhanga ku banyarwanda babarizwa muri diaspora. Muri iki kiganiro cyanyuraga ku muyoboro wa BWIZA TV yagarutse kuri byinshi yitegura gukorera abanyarwanda igihe azaba amaze gutorwa nka Perezida w’u Rwanda. Muri kino […]
Ruto yirukanye ba Minisitiri bose ba Kenya, asigaza umwe
Perezida William Samoei Ruto wa Kenya kuri uyu wa Kane yirukanye abaminisitiri bose bari bagize Guverinoma y’iki gihugu, asigaza umwe wenyine. Ruto mu ijambo yagejeje ku banya-Kenya, yavuze ko Visi-Perezida Rigathi Gachagua na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavad ari bo bonyine yarokoye. Ruto yavuze ko icyemezo cyo kwirukana bariya ba Minisitiri yafashe kiri mu murongo […]
Ukwitana ba mwana hagati ya FARDC na M23
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyashinje umutwe wa M23 kwica agahenge kari kamaze iminsi itandatu gatangajwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. FARDC biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wayo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Col Guillaume-Ndjike Kaiko, yavuze ko ingabo z’u Rwanda yise ibyihebe “zatangije ibitero by’uruhurirane ahagana saa kumi na […]
Mu mujyi wa Juba hafatiwe imodoka zirenga 1000 zibwe
Polisi ya Sudan y’Epfo yafashe imodoka 1.000 zibwe nyuma yo kwambutswa umupaka ziturutse mu bihugu bihana imbibi ariko by’umwihariko izaturutse muri Sudan ya Ruguru Abayobozi ba Sudan y’Epfo batangaje ko bafashe imodoka zirenga 1.000 zinjiye muri iki gihugu mu buryo bw’ubujura. Umuvugizi wa polisi ya Sudan ,Maj Gen Daniel Jastin, yatangarije Radio Tamazuj ko nyuma […]
APR FC yatomboye ikipe y’umuterankunga
Ikipe ya APR FC yatomboye Azam Fc yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze ry’imikino Nyafurika ya CAF Champions League. Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo habaye iyi tombora aho yabereye ku kicaro gikuru cy’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika ‘CAF’ kiri Cairo mu Misiri. APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya […]
Ikibuga cy’Indege cya Goma cyaba cyagabweho igitero cy’ikoranabuhanga

Amakuru aturuka ku kibuga cy’indege cya Goma aravuga ko kuva ejo ku wa Gatatu indege indege ziva Goma zijya Butembo na Beni zifite ikibazo gikomeye cyo kugenda. Abaderevu bamenyereye izi nzira gusa nibo bemera kugenda nta GPS. Umunyamakuru wegereye Leta avuga ko amasoko menshi yemeza ko inyeshyamba za M23 zaba zangije system ya GPS ku […]
Igihugu cyasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi – Paul Kagame
Umukandida Paul Kagame yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kumwamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu bari bateraniye kuri Site ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke, ko politiki ya FPR bazaba batora taliki 15 Nyakanga , ari ukwimakaza ubumwe n’amajyambere, bitandukanye no kuba igihugu cyarasenywe na Politiki mbi n’abayobozi babi. Kandida-Perezida Paul Kagame, yavuze ko politiki nziza ya FPR, […]
Mali: Ubutegetsi bwa gisirikare bwemereye amashyaka kongera gukora
Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, inteko iri ku butegetsi muri Mali yatangaje kuri uyu wa Gatatu itariki 10 Nyakanga ko yongeye guha uburenganzira imitwe ya politiki bwo gukora ibikorwa byayo. Ibikorwa by’imitwe ya politiki n’amashyirahamwe afitanye isano n’ibikorwa bya politiki mu gihugu byahagaritswe ku itariki ya 10 Mata, bituma habaho kunengwa. Nyuma y’amezi atatu, Bamako yisubiye. […]
MIFOTRA yatanze iminsi ibiri y’ikiruhuko mu gihe cy’Amatora
Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo(MIFOTRA), yatangaje ko tariki ya 15 n’iya 16 Nyakanga 2024, ari iminsi y’ibiruhuko. Ni amakuru iyi Minisiteri yatangaje ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwa X. Minisiteri y’Abakozi ba Leta yagize iti “Iyo minsi yombi [Ku wa Mbere no ku wa Kabiri] izaba ari iminsi y’ikuruhuko rursange mu rwego rwo guha […]
Darwin Nuñez na bagenzi be barwanye n’abafana ba Colombia
Abakinnyi ba Uruguay bari bayobowe na Darwin Nuñez bashyamiranye n’abafana ba Colombia nyuma yo gutsindwa muri kimwe cya kabiri cya Copa America. Mu rukerera rwo kuri uyu wa wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024 nibwo Colombia yatsindaga Uruguay igitego kimwe ku busa ndetse biyihesha guhita ijya ku mukino wa nyuma bazahuramo na Argentine ya […]
Ihuriro Lamuka rirasaba Leta ya Kinshasa gucana umubano na Uganda
Raporo iheruka y’Umuryango w’Abibumbye kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yateje intugunda nyinshi mu banyapolitiki. Iyi raporo yerekana uruhare rwa Uganda mu ntambara yo mu burasirazuba bwa DRC. Mu gusubiza, ihuriro ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi rya Lamuka rirasaba ko hafatwa ingamba zikomeye zo kurwanya Uganda. Impuguke za Loni zagaragaje ko abayobozi ba M23 bagiye i […]
Abafana b’u Buholandi bagabye igitero ku Bongereza
Abafana b’ikipe y’igihugu y’u Buholandi bagabye igitero kuri Cafe yari irimo abafana b’u Bwongereza bari bari kunyweramo agakawa mbere y’uko bajya gufana ikipe yabo muri Euro2024. Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 10 Nyakanga 2024 mbere ho gato y’umukino wa 1/2 wahuje Ubwongereza n’Ubuholandi muri Euro2024. Amakuru avuga ko abafana baturutse […]
Bane baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro yibasiye agace ka Kisumu
Nibura abantu bane ni bo baguye mu mpanuka y’inkongi y’umuriro mu ijoro ryo kuwa Gatatu rishyira kuwa Kane mu gace ka Manyatta B, mu Ntara ya Kisumu. Abapolisi ndetse n’abaturage bavuga ko abishwe n’inkongi harimo abantu bakuru babiri n’abana bato.Bari baryamye mu nyubako zabo. Polisi ivuga ko icyateye iyo mpanuka kitaramenyekana bityo hakaba hari gukorwa […]
Umukongomani uje guca impaka muri Rayon Sports yageze i Kigali

Rutahizamu Prinsse Junior Elenga Kanga ukomoka muri Congo Brazzaville wakiniraga AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yageze mu Rwanda. Uyu rutahizamu yageze mu Rwanda nyuma yo gushimwa n’ikipe ya Rayon Sports iri kwiyubaka bidasanzwe. Rutahizamu Prinsse Junior Elenga Kanga yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa Gatatu, tariki ya 10 […]
Site z’itora 2591, zirimo 158 zo muri diaspora ni zo zizifashishwa mu matora ya 2024
Imyiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite u Rwanda rwitegura, igeze ku gipimo cya 90% nk’uko byemejwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu Rwanda (NEC) ivuga ko azabera Kiri site zisaga 2500. Komisiyo y’amatora igaragaza ko site z’itora ari 2591, zirimo 2433 zo mu gihugu imbere, n’izindi 158 zizifashishwa n’Abanyarwanda bazatorera mu mahanga. NEC yatangaje ibi […]
Kagame yoherereje ubutumwa Perezida wa Congo
Perezida Dénis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville ku wa Gatatu yakiriye anagirana ibiganiro na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe. Perezidansi ya Congo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda batangaje ko Minisitiri Nduhungirehe yari anashyiriye Perezida Sassou N’guesso “ubutumwa bwa nyakubahwa Perezida Paul Kagame”. Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda na Perezida wa Congo kandi […]
Ukraine yatangiye guhabwa indege z’indwanyi za F-16 zikorwa na Amerika
Umuryango w’ubutabarane wa gisirikare w’ibihugu bituriye amajyaruguru y’inyanja ya Atlantika, OTAN, watangaje ko ibihugu biwugize byatangiye guha Ukraine indege za gisirikare zo mu bwoko bwa F-16. Byatangarijwe mu nama y’iminsi itatu y’abakuru b’ibihugu bya OTAN iteraniye i Washington DC, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni nama ifatwa nk’igamije guha icyizere abategetsi b’ibihugu bigize OTAN […]
Israel yakwirakwije impapuro ziburira abanye Gaza kuva mu gace kagiye kuberamo isibaniro y’intambara
Igisirikare cya Israel cyaburiye abatuye mu gace k’Uburasirazuba bwa Gaza kuhava kuko hashobora kubera isibaniro y’intambara. Indege za Kajugujugu n’utudege tutagira abapilote twazengurutse muri Gaza dukwirakwiza impapuro ziburira abari muri byo bice bakajya aho beretswe. Impamvu ngo n’uko ibyo bice bimuwemo bishobora kuberemo isibaniro y’intambara. Umuryango w’abibumbye ,ONU, uvuga ko ufite impungenge nyinshi kuri aya […]
Igipimo cy’ibiciro cyagabanutseho 0,6 muri Kamena
Muri uku kwezi kwa Kamena igipimo cy’ibiciro cyagabanutseho 0,6% nk’uko byatangajwe n’ Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR. NISR kandi yatangaje ko mu kwezi gushize kwa Gatandatu, ibiciro mu Mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije na Kamena y’umwaka wa 2023. Ibi biciro bikaba byariyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 3,1%, n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 23,2%. Naho mu […]
Polisi yatangaje icyatumye Impanuka zitewe n’amagare zaragabanutse
Ingamba zo kubuza amagare kugenda nijoro zatumye impanuka zakorwaga n’abanyonzi ndetse n’abagenda ku magare zigabanuka bitewe no kubahiriza amategeko. ACP Boniface Rutikanga,Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda avuga ko nyuma yo kubona ko amagare ari mu binyabiziga biteza impanuka mu masaha ya nijoro hagashyirwaho ingamba zo kuba bamaze kuva mu muhanda mu masaha ya nimugoroba byagabanyije […]
Karongi: Abategaga moto y’ibihumbi 6 Frw bagiye gufotoza urupapuro bararuhuwe

Abaturage bo mu karere ka Karongi bavuze imyato Paul Kagame Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika wabegereje amashanyarazi bakaruhuka gutega moto y’ibihumbi 6 Frw ngo bajye gufotoza urupapuro. Aba baturage bo mu murenge wa Ruganda, ibi babigarutseho kuri uyu wa gatatu, tariki 10 Nyakanga 2024 mu muhango wo kwamamaza Umukandida Paul […]