c7625edd-5f06-416a-9452-7d3a7d03538d.jpg

U Rwanda rumaze kugira ubushobozi bwo gutunganya toni 468 z’ibiryo by’amatungo ku munsi

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2024, mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, hatashywe uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 4 z’Amadolari ya Amerika, asaga Miliyari 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

c7625edd-5f06-416a-9452-7d3a7d03538d.jpg

Uru ruganda rwuzuye rwitezweho kuziba icyuho mu biryo by’amatungo kuko rufite ubushobozi wo gukora nibura toni 200 ku munsi.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), yatangaje ko yizeye ko uruganda rwitwa Gorilla Feed Factory, rugiye kugira uruhare mu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ibiryo by’amatungo.

ca8f9860-4920-41a1-8fe7-d6334002a50a-768x512.jpg

Dr Ndayisenga Fabrice, Umuyobozi w’ishami ry’Ubworozi muri RAB, yavuze ko ubusanzwe mu Rwanda hari ikibazo cy’ibiryo by’amatungo, bituma umusururo uyakomokaho uba muke.

Dr Ndayisenga ahamya ko urwo ruganda rwatashywe, ruje kugabanya icyo kibazo kandi barwitezeho umusaruro ufatika nk’uko tubikesha Imvaho Nshya.

Ati: “Dufite gahunda yo kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku matungo, amata, inyama, amagi n’ubuki, ibyo ntushobora kubigeraho utagabuye, kandi bifata hafi 60%. Aho imbaraga nyinshi zishyirwamo n’umuntu ukora ubworozi, ni mu biryo agabura.

80bdf6f3-0c48-45c7-bb75-af2445c2d1b6-768x508.jpg

Iki gikorwa remezo cy’abafatanyabikorwa ba Gorilla Feed cyo kuzamura ubushobozi bagakuba kabiri ibiryo byari bihari, birafasha ba borozi, bya biryo bakenera bibagereho, ibiciro bigenda bihinduka […] bakore ubworozi bwabo batekanye”.

Mu mafaranga asaga miliyari 5 Frw, yubakishijwe Gorilla Feed Factory harimo inkunga y’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 600 Frw yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), azishyurwaho 50% byayo gusa ni ukuvuga miliyoni 300 Frw asishyurwa andi asigaye ni inkunga.

Umuyobozi Mukuru wa NIRDA, Dr Birame Sekomo Christian, yavuze ko uru ruganda ruri mu nganda eshanu zatangijwe mu ruhererekane nyongeragaciro zari zaradindijwe n’icyorezo cya COVID 19.

Yavuze ko uru ruganda NIRDA yarufashije gukora mu buryo bwihuse hakoreshwa ikoranabuhanga bituma rwongera umusaruro.

Ruzakoresha ikoranabuhanga rigezweho hakoreshwa imashini zo kubungabunga ibigori na soya zikorwamo ibyo biryo by’amatungo, aho rufite ubushobozi bwo gukora toni 20 ku isaha.

Dr Birame ati: “Tani eshanu bazikoraga mu munsi wose ari abakozi babyikoreye n’amaboko, kwimuka tujya mu buryo bw’ikoranabuhanga bitumye runo ruganda rugera ku kigero cyo hejuru cyane”.

df34af22-a7e9-4d10-ba56-ec4db47a7c30-768x572.jpg

Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Feed, Dr Sun Ju Park, yavuze ko gutaha uru ruganda bigiye gutuma iterambere ry’u Rwanda rizamuka kuko akenshi riba rishingiye ku nganda.

Ahamya ko urwo ruganda rugiye gukora ibiryo byujuje ubuziranenge kandi bihagije.

Ati: “Niba ubukungu buteye imbere, abaturage bazarya inyama, barye amagi n’ibindi bituruka kuri uwo musaruro w’amatungo. Abantu kandi bazorora amatungo ku bwinshi bityo nibayorora bazabashe gutanga umusaruro mwiza, ndatekereza ko mu gihe kiri imbere u Rwanda ruzaba rwihuta mu iterambere.”

Bamwe mu borozi bavuga ko na mbere y’uko urwo ruganda rutahwa rwabafashije cyane mu kubona ibiryo bagaburira amatungo yabo bityo n’umusaruro uriyongera.

Anne Karemera ni umworozi w’inkoko 12 000, zitera amagi, akaba azororera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

NIRDA ivuga ko inganda enye u Rwanda rufite ziri mu ruhererekane nyongeragaciro mu gutunganya ibiryo by’amatungo hifashishijwe ikoranabuhanga, zifite ubushobozi bwo gukora toni 468 z’ibyo biryo buri munsi, uru rwatashywe akaba arirwo runini.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *