Umukecuru Nyirangondo Espérance uzwi kubera imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’, yapfuye azize uburwayi yari amaranye igihe.
Uyu mukecuru wazanye iyo mvugo yifashishijwe mu ndirimbo ‘Ubushyuhe’ ya DJ Pius na Bruce Melodie, yaguye mu bitaro bya Kibirizi aho yari amaze igihe arwariye.
Yapfuye saa cyenda z’urukerera rwo ku wa Kane tariki ya 11 nyakanga 2024.
Amakuru y’urupfu rw’uyu mubyeyi wari usanzwe utuye mu Karere ka Gisagara Umurenge Ndora, yemejwe n’umwuzukuruza we Iradukunda Sandrine.
Uyu mwuzukuru w’uyu mubyeyi watabarutse, yatangaje ko bazamuherekeza mu cyubahiro ku wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024.
Nyiragondo yapfuye afite abana 10, icyakora yari asigaranye babiri gusa.




One Response
Umukecuru wazanye imvugo ‘Abakobwa bafite ubushyuhe’ yapfuye
Imana imuhe iruhuko ridashira!