Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iramenyesha Abanyarwanda bose ko ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, byasojwe ejo ku wa 13 Nyakanga 2024. Ni ibihe byagenze neza muri rusange mu Gihugu hose.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa Abanyarwanda bose ko igikorwa cy’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, kizatangira ku wa 14 kugeza ku wa 16 Nyakanga 2024, giteganyijwe mu buryo bukurikira:
14 Nyakanga 2024
Amatora ya Perezida wa Repubulika ku Banyarwanda baba mu mahanga. Amatora y’Abadepite 53 baturuka mu Mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo ku Banyarwanda baba mu mahanga
15 Nyakanga 2024
Amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda.
Amatora y’Abadepite 53 baturuka mu Mitwe ya Politiki n’abakandida biyamamaza ku giti cyabo mu Rwanda.
16 Nyakanga 2024
Amatora y’Abadepite 24 b’abagore batorwa n’Inzego zihariye hakurikijwe Inzego z’imitegekere y’lgihugu.
Amatora y’Abadepite babiri batorwa n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko.
Amatora y’Umudepite umwe utorwa n’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga.
IBIKORWA BIBUJWE KURI SITE CYANGWA SE CYUMBA CY’ITORA
Nkuko biteganywa n’itegeko ngenga no 001/2019.OL ryo ku wa 29/07/2019 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iributsa Abanyarwanda ibi bikurikira:
Birabujijwe kwiyamamaza cyangwa kwamamaza ku munsi w’amatora.
Birabujjiwe kwambara ibirango by’imitwe ya politiki cyangwa by’abakandida bigenga.
Umukandida abujiwe kuba ha y’ibiro by’itora keretse iyo aje gutora n’igihe cyo kubarura amajwi.
Umuturage umaze gutora ada te akandi kazi kuri site y’itora asabwa guhita ahava, akaza kugaruka mu gihe cyo kubarura amajwi mu gihe abyifuza.
Itora ni ibanga. Birabujijwe gufata amafoto mu bwihugiko cyangwa se agaragaza uwo watoye.
IGIHE IBYAVUYE MU MATORA BIZATANGARIZWA
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora iboneyeho no kumenyesha Abanyarwanda ko izatangaza ibyavuye mu matora mu buryo bukurikira:
15 Nyakanga mu ijoro
Gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika.
16 Nyakanga ku gicamunsi
Gutangaza iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite.
16 Nyakanga ku mugoroba
Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.
Bitarenze taliki ya 20 Nyakanga
Gutangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.
Bitarenze italiki ya 27 Nyakanga
Gutangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.


