Ijambo Politiki abantu bakunze kutarivugaho rumwe ,bamwe bavuga ko ari uburyo bwo kuyobora abantu hifashishijwe amaco yo kubabeshyabeshya, hagamijwe inyungu z’ukora iyo politiki ,no gushaka kwemeza abayoborwa iby’ubutegetsi [ administration ] buba buriho , nkuko hari n’abakagaragaza ko ibyo byose bijya byifashishwa n’abatavugarumwe rumwe nabwo mu rwego rwo kuburwanya cyangwa guhangana nabwo n’ibindi …
Ikibabaje ariko ni ukuntu ibyo byibazwa na benshi usanga hari n’abanyapolitiki batari bake baba babyumva batyo, kuko imyumvire yavuzwe haruguru hari bamwe mu bategetsi bayigenderaho mu kuyobora abantu, ari nabyo bituma n’ukeka ko politiki ari mbi [ muri ya myumvire yavuzwe haruguru ] ,byunyurwa n’uko bene ibyo bimenyetso bibihamya abisangana bamwe mu bamutegeka batari bake.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Birumvikana rero ko kubona umuyobozi w’akarimi karyoshye wese utegeka mu buryo bwibanda ku magambo adahura n’ibikorwa atari ibintu by’agaseseshwa-rumuri kuri iyi si , kabone n’ubwo hatabura n’abandi baba bakora neza ariko ikiremwamuntu uko giteye habaho kugenzura ibitagenda neza ku bayobozi kandi ni mu gihe kuko kuyobora neza ubusanzwe biba biri mu nshingano zabo zisanzwe.
Ni mugihe kandi kubera ko n’ubundi kuyobora neza byakabaye ariryo hame ryitezwe na bose ku muyobozi , usanga umuco wo kugaragaza politiki nk’ukuri ari ihurizo ku bategetsi bamwe ndetse banashobora kuba ari bo bake, n’ubwo bwose iri sesengura ridashingiye ku cyegeranyo cyose ,ahubwo harebwe ku myumvire rusange y’uko abantu batekereza ibintu,cyane iyo muganiriye.
Mu buzima busanzwe bwo iyo umuntu agira amatiku bamwita umunyapolotiki! Ukibaza ni ninde uzuhwagira iri zina kugirango ritungane ,rigire uruvugo [ reputation ] nziza!
Umuco wo gutekinika wakunze kuvugwa mu bayobozi bamwe ukwiye gucika burundu.
Gutekinika bigereranywa no kubeshya muri raporo cyangwa igenamigambi bitunganywa na bamwe mu bategetsi mu Rwanda ni ikintu gikunze kugarukwaho cyane n’abantu , cyane cyane ko uyu muco mubi wo gucura ama raporo aba ava mu nzego z’ibanze agana mu zindi zisumbuye, wakunze kwamaganwa na Nyakubahwa Perezida wa Republika Paul Kagame ubwe ,cyane cyane nk’aho yagiye akemanga ibijyanye n’isuzumwa ry’imihigo ya buri mwaka mu ubutegetsi bwite bwa Leta ,kandi yerura ko we ubwe ashobora guhindura uburyo iyo mihigo isuzumwamwo,niba nta gikozwe ngo hagire ibikosorwa muburyo byakorwaga busanzwe.

N’ibintu biba bitumvikana ukuntu usanga umuyobozi uyu cyangwa uriya ashobora guhisha ko afite abantu bakennye ku rwego uru cyangwa ruriya ,agahisha ko mu Murenge we hari abana bafite ikibazo cy’ubugwingire n’imirire idahagije mu bana bari munsi y’imyaka 5 n’ibindi.
Abandi ugasanga baremeza ko koko nta kibazo runaka kiri ahantu bayobora , kandi abaturage bahora bataka ,batakamba,batabaza ku kibazo runaka kibagoye,ubuyobozi bukavunira ibiti mu matwi.
Urugero rwa hafi ni aho ingona ziherutse kwigabiza abaturage mu Karere ka Nyarugenge , Umurenge wa Mageragere mu mujyi wa Kigali ,kimwe n’utundi duce dukikije umugezi wa Nyabarongo nka za Kamonyi n’ahandi.
Nyuma y’aho inkuru zibereye kimomo mu bitangazamakuru ko ingona zigiye kumara abantu babaga bagiye gushaka amazi kuri Nyabarongo,kubera kubura amazi imusozi , ubuyobozi bw’umurenge wa Mageragere bwahise buhurura na za robinets [ amavomero ya kizungu ] ndetse n’imashini zikogota amazi nkaho cyari ikibazo gitunguranye, kandi bari basanzwe babizi, bakagifata nk’icyoroshye!
Gusa aho abaturage babera abantu beza cyane barishimye ,bazamura amajwi yabo , bashima ubwo buyobozi,nta nicyo byagatwaye ibyo ,ariko uriya muyobozi aba akwiye kwigaya uburangare bukemura ikibazo ari uko induru n’imiborogo byabanje kubaho.
Ikibazwa hano niki : “Iyo ubuyobozi n’ubusanzwe buba bwarakemuye iki kibazo kera kose ko kitari kinaniranye ,ntiburindire ko ingona zibanza kurya abantu nk’izibasahuranwa byari kuba bitwaye iki “?
N’ahandi henshi abantu bagiye bahabwa amazi meza ariko mu gihe gito ugasanga amavomero yarumagaye kera ,inkuru y’amazi meza yaribagiranye ,kandi kubera ubuyobozi butaba bwaritaye ku micungire y’ibyo bikorwa remezo biba byanatwaye akayabo k’amafranga ku ngengo y’imari y’igihugu.
Ibyo kandi ni mu gihe koko ayo mazi yabaga yatanzwe ari amazi yatunganijwe neza,kuko hari n’ahandi byahwihwiswaga ko imiyoboro iyatanga yabaga ikoze bya nyirarureshwa.
Gutekinika rero cyangwa kubeshya bizacike nk’ifuni iheze ,abanyapolitiki bo munzego z’ibanze cyane cyane ,bahinduke bumve ko igihugu kitakubakwa n’abantu babeshya rubanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu bihugu byitwa ko byateye imbere mu miyoborere myiza kandi arinayo u Rwanda rukatajemo ,umuco mubi wo kubeshya urahanirwa ,kandi uwimenyeho cyangwa uwugaragaweho akegura ,akaba yanakurikiranwa n’amategeko.
Ikibabaje mu Rwanda usanga habaho gukingirwa ikibaba kuri bamwe mu bayobozi beguzwa kubera ubushobozi buke,aho kunegurwa ku mugaragaro ,byagiye bisigirizwa .
Bamwe bagahabwa icyo umuntu yakwita icyuhagiro cyo kwitwa ko beguye ku bushake ,ukibaza niba mu gihe kimwe kandi cyageranye , gitifu runaka w’umurenge w’iyo za Nyamasheke yarahamagaye mugenzi we wa za Kirehe ati ” twegure ku bushake ” bikakuyobera !
Ikintu cy’uko abanyapolitiki rimwe na rimwe bajya bashaka gufata rubanda rusanwe nk’abantu batazi icyatsi n’ururo nacyo kizacike burundu .
Ugasanga umuntu udafite n’urwara rwo kwishima ,atagira n’aho yakinga umusaya ngo ari mu kiciro cya 4 cy’ubudehe ,wareba ukumirwa.
Nyamara ,ibiba byakozwe byiza ni byinshi cyane,ariko iyo bijemo umuco mubi wo kubeshya ,bitera bamwe kwinuba ,kandi abo bategetsi babeshya ataribwo butumwa bahawe bajya ku butegetsi ,kuko inshingano bahabwa ziba zisobanutse nta nuba asabwa gukora ibirenze ibyo ashoboye uretse umuco mubi wo kubeshya gusa wokamye bamwe mu bategetsi , baba badakunda ukuri ,bagaha icyuho abatekereza politiki nabi,bamwe binabaviramo kuyizinukwa.
Minisiteri zose uko zipanze mu butegetsi zizigaragaze kimwe mu kwegera abaturage kugeza mu mudugudu .
Abahanga mu by’ubutegetsi n’imiyoborere myiza bagiye besesengura kenshi politiki y’u Rwanda ,bagendeye kuburyo inzego z’ubutegetsi zubatse , ndetse n’uko zigenerwa abazikoramo ,bakanzura ko u Rwanda ruri mu bihugu bikataje mu by’imiyoborere myiza.
Habayeho kwibaza ukuntu mu gihugu nk’u Rwanda ,kimwe mu bihugu bifite ubukungu budahagije muri Afrika , ushobora gusanga buri mutegetsi guhera ku rwego rw’Akagari ,aba afite impamyabumenyi yo kurwego rw’icyiciro cya 2 cya kaminuza ,ni ikintu gitangaje cyane.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi ariko bishatse kuvuga ko ubuyobozi bw’ibanze bwagakwiye kuba bukora byinshi bidasanzwe kurushaho, kuko ibisanzwe buri wese yabikora ,kubw’ibyo rero hakagaragazwa bwa budasa buri wese aba agomba guharanira kwerekana ,no gukoreramo.
Ikiba gikenewe rero aha ni itandukaniro rihamye ry’ubutegetsi bukoresha inzobere n’intiti zashoje za kaminuza ,koko ukaba wanareba ukabona ibikorwa abo bayobozi bakora birimo ubuhanga buhanitse ,bwiyongera ku mpanuro baba barahawe mu nama bagirwa cyangwa impuguro hafi ya bose baba baratojwe mu itorero ry’igihugu,gusa bamwe [ bake ] izo mpuguro zikaza kuba amasigaracyicaro !
Aha rero niho umuntu agera akaba yasaba ashimitse Minisiteri y’intebe guhagurukira ikintu cyo gukangurira abategetsi bo muri za minisiteri zose kugaragara muri rubanda, bakamanuka ,buri wese akagera ku muturage bimwe bifatika.
Minisiteri y’Ingabo z’igihugu izababere intangarugero ,aho usanga abasirikare iteka bahora barikanuye ,umutekano ari wose hamwe n’ufite umuntu wese abyibonera n’amaso ye.
Abasirikare kandi usanga bari muri rubanda cyane ,mu bikorwa bya buri munsi nko kubaha ubufasha mu kubavura byaba ari mu cyumweru cy’ibikorwa byahariwe ingabo mu baturage Army Week , n’ibindi aho usanga bifasha nko kubaka ibikorwa remezo bihambaye birimo nk’amashuri ,imidugudu y’ikitererezo igezweho ,amavuriro n’ibindi.
Abasirikare b’ u Rwanda kandi uyu muco wo kuba mu baturage banawujyanye mu mahanga aho usanga mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu ngabo za Loni ,ingabo z’u Rwanda zidahwema kwigisha abaturage b’aho ziba zikorera uko bajya bikorera imirimo yo kubaka ibihugu byabo,bakanasabana nabo .
Ikibazwa aha rero ni iki ?
Ni gute igihugu cyaba gifite Minisiteri y’Umuryango n’iterambere ry’umugore ariko ugasanga abana bo mu muhanda bakomeje kwandagara mu maguni y’imihanda yose cyane cyane mu mijyi minini mu Rwanda , kandi ubwo buri karere ngo gafite umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage n’abo bana barimo ?
Ibibazo byose bivugwa mu miryango ,bimwe bijya binateza irugomo ruviramo bamwe gutakaza ubuzima ,usanga ari ibibazo byashobora kwirindwa iyo inzego zose ziba zarahagurukiye rimwe.
Ariko ugasanga nk’ikibazo cy’umutekano mu ngo no mu miryango giharirwa Polisi cyane iyo witegereje, kandi ikibazo cyakagombye gushakirwa umuti kitaragera ku rwego rw’ubugenzacyaha ,hanirindwa ko byavamo ibyaha ,bikaba byakumirwa bitaravamo akaga kajya kagaragara rimwe na rimwe!
Ahubwo hagashakishijwe impamvu itera amakimbirane ,kenshi unasanga ari amategeko n’amabwiriza amwe aba atarubahirijwe kandi ubutegetsi burebera ,kuko nta makosa akorerwa ahatari ubuyobozi.
Harifuzwa rero kuzabona n’izindi Minisiteri zigaragaza muri rubanda ,wenda abantu bakaba babona Minisiteri y’Ubutabera yamanutse ikajya kwigisha abaturage iby’amategeko ariho ,nuko yubahirizwa , mu Rwanda ntidukomeze kugendera ku kuba abaturage bifitemo umuco wo kubaha ubutegetsi gusa ,kandi wareba ugasanga n’icyo kinyabupfura kiagenderwaho gusa ,ariko abantu batazi amategeko abagenga cyangwa abarengera na mba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nk’ubu Leta yakagombye nibura guharanira ko buri mudugudu ubona igazeti ya Leta, mu muganda , mu tugoroba tw’ababyeyi ,abantu bakaba bahura bagafatanya kuyisoma ,ahabasobye bakifashisha abanyamategeko ,hamwe uwo mudugudu wanashobora gutumaho ushinzwe irangamimerere mu Murenge,kuko ari muri za ntiti twavuze haruguru ziba ziri mu buyobozi bwite bwa Leta bw’ibanze akaba yabaha ibusonanuro bw’aho batumvise,cyangwa batasobanukiwe neza.
Kimwe no mu zindi nzego ,zirimo na Minisiteri y’imari ihora isabwa na sosiyete sivile kujya isobanurira abaturage ingengo y’imari , bitari kwa kundi Minisitiri agira atya akaza rimwe cyangwa 2 mu nteko agasobanurira abadepite ,nyamara rubanda rwo hasi rwa giseseka nta nakimwe bumvamwo , dore ko hamwe haba harimo n’indimi [ termes ]zikoreshwa mu ngengo y’imari zitoroshye kumenya.
Byanavuzwe ko ingengo y’imari ari ikintu gikomeye cyane ,hamwe buri wese aba agomba kuyisobanukirwa neza. Nibura bazatangirire muri za Kaminuza n’amashuri yisumbuye,ariko hagire abantu benshi basobanukirwa n’ingengo y’imari y’igihugu ku buryo buhagije rwose .
Ibi kandi bizanajyane nubusobanuro ku ’itangwa ry’imisoro ,impamvu usanga abaturage bamwe batanga imisoro basa n’abicunaguza [ nubwo abinuba ari bake ] ni uko baba badasobanukiwe n’iby’iyo misoro yakwa n’urwego rw’igihugu rw’imisoro n’abafatanyabikorwa barwo.
Nta muntu wahabwa inyigisho z’ibijyanye n’imisoro ngo asobanukirwe namara usange yinuba.Ibi kandi bigaragazwa n’uko kenshi iyo uganiriye n’abasoreshwa usanga bishimira uburyo iyo misoro batanga icungwa ikanakoreshwa, kandi iyo yakabaye intambwe ikomeye yo guherwaho higisha abantu ibijyanye n’imisoro,maze bagasora byisumbuyeho kandi bazi byinshi ku musoro n’amahoro.
Nko mu gihugu cy’u Bushinwa, abaturage bamaze gutera imbere cyane mu myumvire yo gusora no gutanga amahoro ,hamwe abaturage ubwabo aribo bishakira hagati yabo uwaba ashaka gukwepa imisoro n’amahoro ,maze bakamushyikiriza inzego zibishinzwe! Aka rero niko kamaro ko kwigisha abaturage no gukorana nabo ,bikenewe kongerwamo imbaraga kurushaho.
Iyo abashinwa bavumbuye umunyagihugu ukwepa imisoro Bahita bamwamagana bati “ Wowe ushaka gukwepa umusoro ,urashaka ko dusubira mu bucakara bw’u Buyapani kubera wowe ukwepa umusoro “ , bakamwifatira!
Ikingenzi ni ugukangukira gukorera hamwe n’inzego zisanzwe ziriho , bitavuze ko Minisitiri ariwe wakwirwa muri rubanda ,ariko ko ba bahanga baba bari mu nzego z’ibanze bakagombye guhwiturwa ,ntibatege ko ibibazo bivuka ngo babone gutabara kandi byaratutumbaga bareba!
Amashuri na za Kaminuza bidahindura ubuzima bwa rubanda ngo binateze igihugu imbere bifatika bizatekerezweho.
Mu minsi itambutse habayeho ko Leta ihagurukira bimwe mu bigo by’amashuri makuru na za Kaminuza bitujuje ibisabwa hakurikijwe ibikenewe ngo ayo mashuri yigishe.Itangazamakuru ryarahagurutse ,havugwa byinshi reka ntiwareba .
Ariko biratangaje ndetse biranababaje kubona Kaminuza iba iherereye ahantu runaka ,wenda yigisha nk’ubuhinzi cyangwa ubworozi ,uburezi n’ibindi ugasanga nta mpinduka cyangwa isura ijyanye n’ubumenyi n’ubuhanga butangirwa muri yo kaminuza byigaragaza,bikayoberana.
Â
Kenshi biravugwa ko bituruka ku mafaranga agenerwa ibikorwa by’ubushakashatsi adahagije ,ubundi ntanuwatinya kuvuga ko hari abanyeshuri baba baharanira kuzamura urwego rw’amashuri mu mpapuro gusa… Ariko wajya kureba mu musaruro batanga basohotse kaminuza ukumirwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni nayo mpamvu uzasanga umuntu yaraminuje ,kenshi akaba akorera ikigo runaka ,ariko haza umuterankunga w’umunyamahanga utavuga ururimi rw’ikinyarwanda ,wa mukozi ugasanga aracyisunga umusemuzi ,aho wibaza ukabona guhamya ko wa muyobozi cyangwa umukozi runaka yaba yarashoje kaminuza koko ukabona kwaba nko gukabya, kuko ushobora kutaba ikirangirire mu byo wize,ariko byibuze hakabaho kumenya kuvuga no kuganira kuko n’ubundi ni bwo buryo umuntu aba yarizemo.
Ubu burezi bujegajega kandi nibwo bwaba ari bumwe mu ntandaro yo kutanoza serivisi ziba zisabwa ,nubwo nta bushakashatsi bwari bwakorwe ngo bugaragaze aho biba bitagenda ikiba cyabiteye.
Byanze bikunze Kaminuza cyangwa ikigo cy’ishuri rikuru byakagombe gutanga umusaruro ufatika mu guhindura ubuzima bw’aho giherereye , yemwe no mu karere muri rusange.
Ibi kandi bizajyane no kugabanya amasomo adakenewe mu mashami yose y’amashuri yigwa ,aho umuntu usanga yiga amasomo rusange uruhuri,bikamutwara umwanya wenda kuruta uw’ikigwa bwite cyazamuzanye kwiga [ option principale ].
Ni ikintu usanga kiri no mu mashuri yisumbuye ,ubucucike bw’amasomo ,buri mu bituma abana basoza amashuri yisumbuye basa n’abashoje bafite umuzigo w’amasomo menshi bahawe adahuye n’isomo bwite batoranyije ubwo bahitagamo amashami .
Ni nayo mpamvu byashoboka ko iyo ibyo bamwe bakomeje no muzi za Kaminuza ,ari ho hava isoko y’umusaruro muke, kubera ko muri bene ayo mashuri baba barahavanye akavuyo k’ibyigwaga ,banagera muri Kaminuza rigahumira ku mirari, bikivangavanga.
Amashuri makuru na za kaminuza rero ,bikwiye guhagurukirwa bihagije ,cyane ko ababyigamo baba batanze agatubutse ,nta mpamvu igaragara abantu bakwiriye kwinuba mu gihe Leta yafata imyanzuro iganisha ko ibintu bigenda neza kurushaho.
Ikintu cyo kubona za kaminuza zizana iterambere ry’uturere zubatsemo rigarukira ku macumbi n’uburiro [ Canteens ] biba bihubatse nacyo kizarangire burundu ,kuko ntacyo byakungura igihugu, nibinaba ngombwa , ayo mashuri makuru na za kaminuza bizajye bisinyana imihigo na Leta y’ibyo zizageza ku baturage basanzwe b’aho zibarizwa mu iterambere rifatika ry’igihugu ,bizibere umuco .
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Hazagaragare koko iterembere rifatika ,ndetse abaturege batangire gusaba serivisi izo kaminuza zijyanye nibyo bigisha nkuko Ishuri ryigisha iby’ubuvuzi rijya ribikora ,nkaho mu cyahoze kitwa KHI ubu abantu batangiye kujya bajya kuhivuriza amenyo ,amaso n’ibindi bitewe n’uko iri shuri ryatangiye ibikorwa byo gufasha sosiyete irikikije rihereye ku baryigamo no kubaryegereye.
Ni muri urwo rwego na za Minisiteri zasabwaga kwegera abaturage zakarebye uko zazakorana n’ayo mashuri mu bufatanye byagirana.
Leta kandi yagakwiye kujya ikora inyigo y’amasomo n’iby’iterambere ry’igihugu rikeneye buri myaka 3 nibura, bityo bikaba byaha abanyeshuri bashaka guhitamo amashami bazakurikira,isura y’uko igihugu gihagaze n’ibyo umuntu yakwiga bikazamufasha mu buzima buri imbere, mu gihugu no hanze yacyo.
Ibi kandi abana banabiheraho bahitamo nanone ibyo baziga mu mashuri yisumbuye,bitabaye ibyo uyu munsi haza isoko ry’umurimo nyuma y’uko ibyiciro nka 3 bishoje za kaminuza rigahita ryuzura ,ubushomeri bukiyubaka butyo , abantu batazi uko byagenze ,kumbe harize abantu barusha kure isoko rikenewe cyangwa rizakenerwa.
Â
Muri ino manda itangiye y’imyaka 7 ,iterambere rigaragara mu mujyi Kigali rizanasaranganywe n’ahandi mu ntara.
Mu Rwanda hari amahirwe yo kuba igihugu ari gito mu buso bwacyo ,ibi rero byakabaye intandaro y’uko akeza kose kaboneka aha kanaboneka hariya ,kuko mu gihugu nk’iki usanga nta na hamwe umuntu wazindutse atarara.
Byongeye ni igihugu umuntu ashobora kwambukiranya mu masaha atarenze 12 kabone n’ubwo waba uva Rusumo ugana Rusizi , Rubavu agana Kagitumba wahagenda ukagaruka.
Â
Impamvu y’idindira ryo kwiyubaka kw’imijyi yunganiraga Kigali ntabwo yumvikana na mba ,ni ikintu Leta yagakwiriye gushyiramo imbaraga.
Byatunguye benshi kubona Leta ifata ibigo bikomeye nka Kaminuza y’u Rwanda bakayivana i Butare [ Huye ] bakayiza i Kigali ,ni ikintu cyahise kigira ingaruka mbi ku mujyi wa Butare n’ubusanzwe wari uri mu marembera ,noneho rihumira ku mirari bityo, nubwo n’izindi ngero umuntu atazibura z’ahandi hadindijwe no kuhavana ibikorwaremezo bimwe na bimwe!
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Â
Nibyo koko no mu cyaro hitabwaho ,ariko iterambere ry’umuturage wa Gisagara ,rigomba kugendana niry’uwa Gasabo, wenda uburyo bikorwamo bugatandukana , ariko nko kumva ko hari akarere katagira kaburimbo bisa n’ibigoye kumvikana ,kandi i Kigali ushobora kwiriza umunsi udahuye n’itaka cyangwa ivumbi.
Yego ibiba bikenewe aha sibyo bikenerwa ahandi ,ariko hakabaho guhuza ibyo byose ,nkaho abantu baba bavuka cyangwa bakomoka ahantu baraje za Kigali kuhakorera bakabaye bakangurirwa guteza imbere iwabo,bishyira hamwe bakahashora imari.
Hazabeho igisa na Diaspora y’imbere mu gihugu hagamijwe kuzamura intara cyangwa uturere abantu baba barakomotsemo ,maze Leta itere inkunga imishinga izaba yatoranijwe .
Nta kundi byagenda ,kuko ntawatunga agatoki Leta ngo anasige abaturage ko Leta n’abaturage baba bagomba kuba nk’agati gakubiranye mu guhuza ibikorwa by’iterambere mu gihugu .
Tumwe mu turere twagerageje gutangira kubaka udukiriro ,ariko hari aho usanga utwo dukiriro twaraheze mu magambo gusa. Ahandi bakagerageza ,bamara gusa n’abananiwe aho kongeramo imbaraga bakabisubika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Gusa ikingenzi ni uko ntacyo igihugu cyakwima abagituye ku bushake ,ariko uko byagenda kose imbaraga zishyirwa mu mujyi wa Kigali zizanamanuke mu cyaro,kandi birashoboka. Igihugu si i Kigali gusa.
Itangazamakuru ni wo murimo wacu wo gufasha ubuyobozi kubwereka igikenewe hagendewe ku byifuzwa n’abayoborwa ,nta no gushidikanya ko ibyandiswe muri iyi nkuru byubakiye ku bivugwa hanze , bitabura gushima ibikorwa n’ibyagezweho ,ariko harangajwe imbere ibyitezwe kugerwaho ,nk’icyifuzo cya buri wese mu rwego rwo kubaka igihugu giteye imbere , ari rwo Rwanda rwifuzwa na buri wese.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Yandiswe na David Eugene Marshall /Bwiza.com
Â


