Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavuze ko Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zidashobora gushyira mu bikorwa ibyo basezeranye byo kuva muri Kivu y’Amajyaruguru ngo mu gihe cyose Ingabo z’u Rwanda zikiri muri iyi ntara yo mu burasirazuba bw’igihugu.
Kivu y’Amajyaruguru imaze imyaka igera muri itatu iberamo imirwano hagati y’Igisirikare cya Congo (FARDC) n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 Leta ya Congo ivuga ko uterwa inkunga n’Igisirikare cy’u Rwanda. Raporo y’impuguke za Loni itavugwaho rumwe yo iherutse kwemeza ko u Rwanda rufite hagati y’abasirikare 3000 na 4000 bari muri iki gihugu.
U Rwanda rwo rwakunze guhakana ibirego bya Congo ndetse n’ibihangange byo mu burengerazuba ko rufasha M23 ahubwo rugashinja Guverinoma ya Kinshasa guha intwaro no gukorana n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Ku wa Kabiri, Guverinoma ya Congo yavuze ko ibisabwa bitujujwe kugira ngo ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye buve muri iyo ntara, kandi Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Therese Kayikwamba Wagner, yavuze ko kuvayo, nubwo bikiri iby’ibanze, bigomba gukorwa mu buryo buteganijwe igihe ibisabwa byose bizaba byuzuye.
Mu kiganiro yagiranye na Reuters kuwa Gatandatu, yagize ati: “Uko ibintu bimeze ubu no kuhaba kw’ingabo z’u Rwanda, ubushotoranyi bw’u Rwanda butuma bigorana cyane gutekereza kuri ibyo bintu ubungubu.”
“Turakurikirana rero imihindagurikire y’ibintu kugirango tubone umwanya ubereye wo gutangira iki gikorwa.”
Bintou Keita, ukuriye ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye muri RDC buzwi ku izina rya MONUSCO, yavuze ko nta gihe ntarengwa cyo gukurayo ingabo, cyari cyasabwe na Perezida Felix Tshisekedi muri Nzeri umwaka ushize.
Icyiciro cya mbere cyarangiye abashinzwe kubungabunga amahoro b’Umuryango w’Abibumbye barangije kuva mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Kamena.
Kuva burundu kwa MONUSCO, yatangiye inshingano zo kubungabunga amahoro muri Congo mu 2010, kugeza ubu ikaba ibarirwa ingabo zigera ku 10.800, bizahindura ibikorwa by’umutekano mu burasirazuba bukungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanira uyu mutungo.
Minisitiri Wagner yavuze ko ingamba za Congo mu rwego rwo gukangurira amahanga kumenya uruhare rw’u Rwanda mu ntambara ya M23 rutangiye kwera imbuto, anagaragaza ko bizeye ko ibihano bizashyirwaho nk’igisubizo.
Ati: “Abatwumva bagenda barushaho kumenya ko u Rwanda wenda rushobora kubungabunga amahoro mu bihugu bimwe na bimwe, ariko ni gashozantambara mu Karere k’Ibiyaga Bigari”.
Ku bijyanye n’igitutu mpuzamahanga, yongeyeho ko “bitareba abaturage, ahubwo bireba abafata ibyemezo bagomba kubiryozwa. Kandi ibi nibyo dusaba iyo tuvuze ibihano”.
Imirwano ibera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yavanye mu byabo abantu barenga miliyoni 1.7, bituma umubare rusange w’Abanyekongo bavanywe mu byabo kubera amakimbirane menshi ugera kuri miliyoni 7.2 nk’uko byemezwa n’Umuryango w’Abibumbye.
Guverinoma ya Congo yakunze gushingira kuri izi raporo zitavugwaho rumwe z’impuguke za Loni ishinja u Rwanda gufasha M23, ariko ntacyo ijya ivuga ku bijyanye n’imikoranire ya yo n’umutwe wa FDLR na yo yagaragajwe muri izo raporo cyangwa ngo igaragaze icyo yenda gukora ngo icane umubano n’uyu mutwe ubangamiye umutekano w’u Rwanda.


