RIB yatangaje ko yataye muri yombi Gitifu w’Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu witwa Mugabekazi Donathile,afunzwe akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za Leta.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Mugabekazi yakoze iki cyaha ku wa 06 Nyakanga 2024, atabwa muri yombi ku wa 10 Nyakanga 2024.
Ati:“Nibyo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Jomba Mugabekazi Donathile yafunzwe ku wa 10 Nyakanga 2024. Akekwaho icyaha cyo gukubita no kugirira urugomo abashinzwe umutekano mu nzego za leta.”
Dr Murangira yavuze ko ubu Mugabekazi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Mukamira , yemeza ko dosiye ye yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.


