Perezida Kagame yavuze ko ubu igikurikiye ari ugushyira mu bikorwa ibyo yasezeranyije

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame wongeye gutorerwa Indi Manda, yatangaje ko ubu ikigiye gukurikiraho Ari ugushyira mu bikorwa ibyo basezeranyije Abanyarwanda mu gihe cyo kwiyamamaza.

Kuri uyu wa 15 Nyakanga 2024 nimugoroba nibwo abanyamuryango ba FPR Inkotanyi n’abindi mitwe ya politike bahuriye ku cyicaro gikuru cy’umuryango i Rusororo, kuri Intare Conference Arena, aho bari bategerereje ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) itangaza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 14 na 15 Nyakanga 2024.

NEC yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr. Frank Habineza agira 0,53% naho Mpayimana Philippe agira 0,32% muri 78.9% by’amajwi amaze kubarurwa, angana na miliyoni zirindwi mu gihe abagombaga gutora bagera muri miliyoni icyenda.

Nyuma yaho, Perezida Kagame kuri Intare Conference Arena mu ijambo rye yatangiye ashimira abahagarariye imitwe ya politiki yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi mu kumushyigikira muri aya matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yagize ati “Muri ariya majwi huzuyemo aya RPF n’abo dufatanyije nababwiye.”

Yakomeje ashimira umuryango we wamubaye iruhande aho yiyamamarije hirya no hino mu gihugu, avuga ko umubera “akabando”.

“By’umwihariko rero, ndagira ngo mbashimire mwese abari hano, abari hano ni bake, ni abashoboye kuza ariko ndahera kuri mwe mbashimire ko mwatubaye hafi muri byose, ndetse icy’ibanze, mwabaye hafi cyane mu guca urubanza, uru twabwirwaga,” uyu ni Perezida Kagame.

Yongeyeho ati “Hanyuma nyuze muri mwe mwese, nanone ndashimira abanyagihugu bose, ariko n’ubu abadukurikira ndabibibwirira, bumve ko mbashimiye cyane.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba yagize amajwi menshi, bigaragaza icyizere Abanyarwanda bakomeza kumugirira.

Yagize ati “Iki gikorwa cy’amatora cyo kwiyamamaza twabanje cyo gutora noneho n’ibyo bitugaragarije bimaze gusohoka, bivuze mu buzima bw’umuntu ikintu gikomeye, bivuze icyizere mbashimira. Icyizere ntabwo cyoroshye ubundi, nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahereko akugarurira icyizere, icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe. Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye […] Ntabwo njya nshoberwa na busa, no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga, mba nizeye ko ndibufatanye namwe ikibazo icyo ari cyo cyose tukagikemura.”

Perezida Kagame yakomeje avuga ko ubu igikurikiyeho Ari ugushyira mu bikorwa ibyo bemereye Abanyarwanda ariko bafatanyije.

Ati “Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n’ibibazo. Niduhangana n’ibibazo tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe,”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ureba umwe ngo uvuge ngo uyu ni we wateye ikibazo cyangwa ni uriya, ntibindeba[…]Turafatanya, tugahangana n’ibibazo, ibyo dushoboye gukemura turabikemura, ibyo tudashoboye muri ako kanya tukabyubakira izindi mbaraga zishobora gutuma tubinyuramo.”

Perezida Kagame kandi yashimiye abahanzi bagendanye mu bikorwa byo kwiyamamaza, ndetse n’urubyiruko muri rusange.

Yagize ati “Sinabona uko mbisobanura. Ndabashimiye cyane cyane.”

Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, by’agateganyo bizatangazwa bitarenze ku wa 20 Nyakanga, naho amajwi ya burundu atangazwe ku wa 27 Nyakanga 2024.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *