Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika inzego z’iperereza ziri mu iperereza rigamije kumenya uko umusore warashe Donald Trump kuwa Gatandatu yaba yarabashije kugera ku gisenge cy’inzu yarasiyeho, mu gihe polisi yari muri iyo nzu no hanze yayo.
Ubwo yari mu mujyi wa Buttler muri Leta ya Pennsylvania aho yiyamamazaga, urwego rwa Secret Service rushinzwe kurinda abaperezida bariho n’abacyuye igihe, rwari rurinze agace kegereye Trump mu gihe polisi yo yagombaga kurinda ibice bimwitaruye harimo n’iyo nzu uwo musore yuriye.
Ubu ikibazo ni ukumenya niba icyemezo cyo kureka polisi ingo irinde aho hantu cyari gikwiriye mu gihe iyo nzu yari ahantu umuntu yashoboraga kurasa agahamya abantu bari aho Trump yatangiraga imbwirwaruhame.
Thomas Matthew Crooks, w’imyaka 20 yabashije kuzamukana imbunda ajya ku gisenge cy’iyo nzu kuri metero 140 uvuye aho Trump yari ahagaze arasa amasasu 8 mu bantu.
Rimwe muri yo ryakomerekeje Trump ku gutwi kw’iburyo mu gihe irindi ryahitanye umwe mu bari muri mitingi ye abandi babiri bakomereka bikomeye.
Alejandro Mayorkas, uyobora inzego zirimo urwa Secret Service rw’abarinda abaperezida yatangaje ko iperereza ryigenga kuri iki kibazo rikozwe n’abantu bo hanze ya leta rizatangira vuba ndetse ashinjwa inzego z’umutekano kunanirwa inshingano za zo.
Iyi nkuru dukesha VOA yibutsa ko umwe muri ba mudahusha barinda perezida ni we warashe Crooks arahagwa.



One Response
USA: Hatangiye iperereza rigamije kumenya uko umusore yageze ku gisenge yarasiyeho Trump
Biratangaje pe.umuperezida wo mu gihugu nkiki cy,igihangange araswa ate kweli.Sinumva ko bagira ibyuma bibona byose.