Kuri uyu wa Kabiri, itariki 16 Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda (RWABATT12), zikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Centrafrica (MINUSCA) zambitswe umudari wa Perezida w’ishimwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika ya Centrafrica, Faustin Archange Touadera. Uyu muhango wabereye mu ngoro ya perezida mu Mujyi wa Bangui.

Umudari watanzwe mu rwego rwo gushimira ubwitange bwazo, ubunyamwuga butajegajega, ndetse na serivisi nziza mu bikorwa byabo byo gushyigikira amahoro muri Repubulika ya Centrafrica (CAR), aho bagize uruhare mu kurinda abaturage.

Umuyobozi mukuru wa RWABATT12, Lt Col Joseph Gatabazi, yashimiye Perezida wa CAR ku nkunga yatanzwe mu gihe bashyiraga mu bikorwa inshingano zabo. Yashimye kandi imbaraga zagaragajwe n’ingabo za RWABATT12 mu kubungabunga umutekano wa Perezida wa CAR.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi ba guverinoma ya CAR, Umuyobozi w’ubutumwa bwa diplomasi bw’u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrica, Olivier Kayumba, hamwe n’Abanyarwanda baba muri Centrafrica.


