Amerika yafatiye ibihano, umugabo w’umunya Sierra Leone ushinzwa kwinjiza abanya Azia n’Abanya Afurika ibihumbi muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ushinjwa ni Abdul Karim Conteh, uvugwa kuba yaratangaga ibyangombwa bihimbano akambutsa abimukira imipaka abarimo Ubushinwa, Irani, Uburusiya, Somaliya, Afuganistani, Pakistani na Nijeriya.
Umugore we Veronica Roblero, ukomoka muri Megisike n’abandi bantu babiri bakomoka muri Sierra Leone na Togo na bo bafatiwe ibihano.
Uyu mugabo siwe wabikora wenyine kuko yari afite agatsiko k’abantu bandi gashinjwa kuba karakoraga iyezandonke ry’amafaranga bacaga abimukira kugirango babambutse imipaka mu buryo butemewe n’amategeko, kakabagira n’inama z’uburyo bwo kubyitwaramo.
Uyu mugabo yafatiwe mu mujyi wa Tijuana mu gihugu cya Megisike, hafi y’aho gihana urubibi na leta ya California. Leta zunze ubumwe z’Amerika ikomeje gusaba ko yashyikirizwa inzego zayo z’ubutabera.


