Umudepite wo muri Afurika y’Epfo, Chris Hattingh aherutse gusaba ko Ingabo z’igihugu cye zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo zava muri iki gihugu byihuse. Avuga ko impamvu ari nyinshi zirimo kutagira ingengo y’imari ihagije, imyiteguro idahagije y’abasirikare ba Afurika y’Epfo ku mirwanire igezweho yo mu rwego rwa elegitoronike, ndetse no kuba ibibera muri Congo bidakora mu buryo buziguye kuri Afurika y’Epfo.
Uyu mudepite yagaragaje ibibazo bya tekiniki abasirikare ba Afurika y’Epfo bahura nabyo muri aya makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ati “Mu minsi ishize amakimbirane yabayemo kohereza ibisasu bya mortier bigenzurirwa kure kandi bikagera ku ntego no kuvangira GPS, bigatuma ingendo zigabanyuka hagati ya Goma, Beni na Butembo, birushaho kugorana gufasha Ingabo za DRC,”
Kuri we nk’uko tubikesha Kivu Morning Post, uko ibintu bimeze biragoye guha ubufasha bw’ibikoresho n’ibikorwa ingabo ziri ku rugamba.
Yanagaragaje kandi imyiteguro idahagije ku basirikare mu ntambara irimo ikoranabuhanga n’ibibazo by’ibikoresho by’intambara n’iby’ubuvuzi.
Ati “ Ukuri kubabaje ku iyoherezwa ry’Ingabo za Afurika y’Epfo muri DRC ni uko abasirikare bacu Babura ubufasha bukwiye bw’ibikoresho, ubwa tactic n’ubuvuzi, Babura imyitozo ihagije ku ntambara irimo ikoranabuhanga kandi babura discipline.”
Ngo hejuru y’imbogamizi zo gusohoza ubutumwa bwabo, uyu mudepite yemeza ko badafite ingengo y’imari ihagije yo gukoresha mu gihe kirekire.
Ati “Amafaranga ntahagije kandi amakimbirane yo mu burasirazuba bwa DRC nta kibazo ateye kuri Afurika y’Efo. Kubw’ibyo, perezida w’inteko ishinga amategeko na minisitiri w’ingabo, abasirikare bacu bagomba guhita bagaruka.”
Yasoje ijambo rye asaba minisitiri w’ingabo kubwira perezida w’igihugu mu rurimi yumva ati “ Nyakubahwa perezida wabishaka utabishaka abasirikare bacu bagomba kugaruka,”


