Umwicanyi ukomoka muri Afurika y’Epfo wahamwe n’icyaha cyo kwica arashe abirabura benshi mu gihe cya apartheid yabwiye BBC ko abapolisi bamushyigikiraga. Louis van Schoor avuga ko abandi bagomba gusangira amakosa ku bwicanyi yakoze nk’umusekirite. Ariko avugana na BBC Africa Eye mu myaka ine ishize, yemeye kandi guhishura amakuru ateye ubwoba atera kwibaza ibibazo bikomeye bijyanye no kurekurwa kwe hakiri kare .
Uyu wiswe Umwicanyi wa Apartheid “Apartheid Killer” yakutse amenyo. Ubuzima bwe buragenda bukendera. Nyuma yo gufatwa n’umutima, amaguru ye yombi aherutse gucibwa, asigara agendera mu igare ry’abafite ubumuga, n’inkovu zibabaza. Igihe umuganga we yamubagaga, Van Schoor yasabye ko batamutera ikinya kimusinziriza kugira ngo abone uko bamuca amaguru.
Ati: “Nari mfite amatsiko. “Nabonye bayaca… bayaciye bakase amagufa.”
Mu kuvugana na BBC , Van Schoor yashakaga kwerekana ko “ntari igisimba abantu bavuga ko ndi cyo”.
Mu gihe cy’imyaka itatu mu myaka ya za 1980 mu gihe cy’ubutegetsi bw’ivanguraruhu, bwashyizeho ubusumbane bukomeye bwahaga amahirwe abazungu bo muri Afurika y’Epfo, Van Schoor yarashe kandi yica byibuze abantu 39.

Abo yishe bose bari abirabura. Umuto yari afite imyaka 12 gusa. Ubu bwicanyi bwabereye muri East London, umujyi wo muri Afurika y’Epfo uherereye muri Cape y’Iburasirazuba.
Muri icyo gihe, Van Schoor yari umuzamu cyangwa umusekirite, afite amasezerano yo kurinda hafi 70% by’ubucuruzi bw’abazungu burimo: resitora, amaduka, inganda n’amashuri. Kuva kera yavugaga ko umuntu wese yishe yari “inkozi y’ibibi” yafashe mu buryo butunguranye yinjira muri izi nyubako.


