Impunzi z’Abarundi n’Abanyarwanda mu Nkambi ya Nakivale y’Abarundi n’u Rwanda muri Uganda zirarebana ay’ingwe. Amakimbirane yiyongereye kubera ifatwa ry’impunzi y’Umurundi bisabwe n’umuyobozi w’impunzi z’Abanyarwanda.
Uyu Murundi witwa Étienne Ntakarutimana yatawe muri yombi na polisi. Umuryango we ushinja umuyobozi w’umudugudu w’Abanyarwanda kuba yaramugambaniye. Yatawe muri yombi ku itariki ya 16 Nyakanga nk’uko tubikesha SOS Media Burundi.
“Umuyobozi w’Abanyarwanda yavuze ko uyu Murundi yaba yaramuteye ubwoba ko azamwica. Ku wa Kabiri, iyi mpunzi yatawe muri yombi n’abapolisi ihita yimurirwa muri gereza ya komini ya Kabingo. Nyamara, nta bimenyetso bifatika byamushinja ”, nk’uko umuryango we ubitangaza.
Umuryango w’impunzi z’Abarundi muri Nakivale uvuga ko iki gikorwa cyateguwe.
Bamwe mu mpunzi z’Abarundi bati: “Umuyobozi w’Abanyarwanda yarahiye inshuro nyinshi ko azarwanya Abarundi bo mu mudugudu we Nyarugugu C”.
Umugabo ufunzwe wasobanuwe na bagenzi be nk ‘“uwahohotewe” ahakana ibyo aregwa, agasaba ubufasha mu by’amategeko.
Ibi biravugwa ko bije bikurikira kutizerana hagati y’impande zombi. Ngo kuva Abarundi bagera muri iyi nkambi, cyane cyane mu 2015 nyuma y’ibibazo byatewe n’indi manda itavugwaho rumwe ya nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza muri uwo mwaka, Abanyarwanda, cyane cyane abahunze nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bumvise badatekanye.
Umuyobozi w’impunzi z’Abarundi abisobanura agira ati: “Babona izo mpunzi z’Abarundi nk’aboherejwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda kubahiga, kandi siko bimeze ndetse benshi muri twe ntabwo twigeze tugera mu Rwanda.”
Yongeraho ati: “Abanyarwanda baracyari mu itsinda ryabo bonyine, ntibashaka guhurira mu bikorwa rusange n’Abarundi, bishyira hamwe hagati yabo mu gisa nk’ikimina kandi ntibashaka imikoranire y’abandi.”
Abarundi barasaba Guverinoma ya Uganda na UNHCR kugira icyo bakora kugira ngo bagabanye amakimbirane, bitabaye ibyo, impamvu nto ishobora guteza intambara.
Inkambi ya Nakivale icumbikiye impunzi zirenga 140.000 zirimo impunzi zirenga 33.000 n’Abarundi n’Abanyarwanda barenga 15.000.


