Nyuma yo kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 7, umuhanzi Davis D yaganiriye na bwiza.com, adutangariza ibyo amaze iminsi ahugiyeho na gahunda afite mu muziki.
Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya yise “S weet love ”, Davis D, yakomoje ku bindi bikorwa ateganyiriza abakunzi be, anavuga ku mwanya yabonye mu irushanwa rya Guma Guma.
Yagize ati: “Impamvu maze iminsi ncecetse, nari ndi gutekereza kubyo nakoze n’ibyo nteganya, navuga ko mfite byinshi byo gukora, iki nicyo gihe, abakunzi banjye banyitege, bamfate nk’aho aribwo nyitangira, hari indirimbo nyinshi ziganjemo izo nakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda nzashyira hanze mu minsi iri imbere, nk’ubu nabahaye indirimbo yitwa “Sweet Love”, amashusho yayo nayo ni vuba cyane.”
Umva indirimbo Sweet Love hano

Yakomoje kandi ku rugendo rwe ku nshuro ya mbere muri PGGSS7 avuga icyo yungukiyemo.
Ati: “ Ku bijyanye na Guma Guma nayo yamfashije kwigaragaza, kandi abantu babonye ukuri bijyanye n’uburyo nabaririmbiye, uburyo nabaga nambaye byose byaberetse urwego ndiho, iby’uko nabaye uwanyuma burya buri wese atanga umwanya akurikije amarangamutima ye, hari unshyira ku mwanya wa mbere kuri we, undi akanshyira ku mwanya wa 10 cyangwa uwa 5, iby’imyanya ntacyo bivuze umwanya mwiza ni uwo abakunzi bawe baguha mu mitima yabo ”.
Mu minsi ishize bamwe mu bahanzi babarizwaga mu nzu itunganya umuziki ya Incedible bayivuyemo, hibazwaga niba na Davis D yaba atakibarizwa muri iyi nzu, cyo kimwe na bagenzi be Dany Nanone na Aime Bluestone.
Davis yagize ati” Ntabwo nava muri Incredible, kuko intambwe ndi gutera si mbi, amasezerano yanjye na studio aracyahari, nta kibazo mfite muri iyi studio, hari abagiye bavamo yego, ubanza ariho bahereye bakeka ko nanjye navuyemo, buri wese agirana amasezerano na studio ku giti cye, rero amasezerano yanjye ntararangira, buriya n’abavuyemo bazatangaza impamvu bavuyemo ”.
Uyu muhanzi yasoje ashimira abakunzi be abasaba kumushyigikira mu bikorwa bya muzika ari kubakorera, aboneraho kubatura indirimbo ye nshya yise “Sweet Love”.
Â
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Â
Jean de Dieu Dushimimana — Bwiza.com


