Mu karere ka Rulindo,umurenge wa Cyinzuzi mu kagari ka Budakiranya,umudugudu wa Kamatongo ikirombe kigwiriye abantu 10 bane bavamo bajyanywe kwamuganga abandi 6 bakaba bakirimo.
Iki kirombe amakuru BWIZA ihabwa n’abantu bari bahari ni uko cyabaridukiye kuri uyu wa 24/6/2024 saa tanu z’amanywa,ariko kugeza magingo aya hakaba hari gushakishwa uko aba 6 bakirimo bahabwa ubutabazi.
Benda Theophile,Gitifu w’umusigire w’umurenge wa Cyinzuzi yemereye aya makuru BWIZA avugako aba bantu bacukuraga mu kirombe mu buryo butemewe n’amategeko aho yaboneyeyeho no kugenera ubutumwa abaturage.


