Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yahaye gasopo abanyamahanga avuga ko bateye inkunga imyigaragambyo imaze iminsi ibera muri Uganda, abibutsa ko Uganda itakiri mu bukoloni.
Kuva ku wa Kabiri tariki ya 23 Nyakanga abanya-Uganda biganjemo urubyiruko bari mu myigaragambyo bamagana ruswa bavuga ko yamunze Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu.
Mu kugerageza kuburizamo iyi myigaragambyo, mu minsi ibiri ishize Inzego z’umutekano za Uganda zataye muri yombi abarenga 60 bari mu bigaragambyaga, bamwe muri bo zibageza imbere y’ubutabera.
Perezida Museveni mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kane, yashimiye Ingabo za Uganda, Polisi ndetse n’abaturage bashoboye kuburizamo iriya myigaragambyo.
Museveni yasobanuye ko iriya myigaragambyo yarimo “ibice bibiri bibi”, birimo icy’amafaranga yatanzwe n'”abanyamahanga bahora bivanga mu bibazo by’imbere muri Afurika kuva mu myaka 600 ishize”.
Aba yabagaragaje nka ba nyirabayazana b’ubucuruzi bw’abacakara, ubukoloni, Jenoside ndetse no gusahura umutungo kamere wa Afurika.
Perezida wa Uganda yabahaye gasopo ababwira ko “bakwiye kumenya ko Uganda itakiri igihugu bakoloniza ku buryo gahunda zabo zidakwiye zigomba kuyoherezwamo”.
Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahishuye ko hari ibikorwa bibi cyane abigaragambya bateganyaga gukorera abanya-Uganda, avuga ko bizamenyekana ubwo abatawe muri yombi bazaba batangiye kuburanishwa.
Yunzemo ati: “Birashoboka ko bamwe mu bitabiriye imyigaragambyo bari batabizi iby’amafaranga y’abanyamahanga n’ibikorwa bibi byari byateguwe. Ni yo mpamvu bakabaye barumvise inama bagiriwe na Polisi, ntibajye kwifatanya n’abigaragambya. Gusa baziteye utwatsi”.
Perezida Museveni yunzemo ko imyigaragambyo yabaye muri Uganda iyo iza kuba yateguwe na Polisi kandi igamije icyiza yakabaye yarabaye uwa mbere mu kuyitabira.


