Ubuyobozi bushya bwa ADEPR buri kwaka abakirisito imisanzu bwise iyo kugoboka itorero

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bushya bw’itorero rya Pentekote mu Rwanda (ADEPR) mu gihe butaramara n’amezi 3, buravugwaho gutangira kwaka abayoboke buhereye ku bakozi umusanzu bise uwo kugoboka itorero.

Buhereye ku bakozi bakora ku kicaro gikuru cy’iri torero ku Kimihurura, ubu bamwe batangiye gusinya ngo iyo nkunga yo kugoboka itorero bazajye bayikatwa ku mishahara ya buri kwezi mu gihe cy’umwaka.

Abasinye ntibazi aho iyo myanzuro yafatiwe, amafaranga ntibazi icyo azakoreshwa gusa bakavuga ko bemeye gusinya banga gutakaza akazi kabo, ko ari umwanzuro wabatuwe hejuru mu gihe bakeka ko byigiwe hejuru mu nama nkuru y’ubuyobozi (CA) bahita babibatura hejuru.

Aganira na Bwiza.com umwe mu basinyiye kuzajya akatwa ayo mafaranga, utifuje ko amazina ye atangazwa, agira ati “bagoboka umuntu uri mu makuba, ese n’itorero ryaba riri mu makuba ntabwo batugishije inama, twumva ngo imyanzuro yafatiwe muri CA, ni umwanzuro w’imbaraga, icyo abandi bavuyeho banengwa n’abandi baje ariyo ntero, ni ukwemera tugakatwa aho kubura akazi da”.

Akomeza agira ati “ dukeka ko ari gahunda izagera muri za Paruwasi n’ahandi mu gihugu, yewe ni buri wese uhembwa kuko n’aba cleaner [abashinzwe isuku] bagomba kuyatanga, nka njye ibihumbi 150 bizageramo , ni amafaranga menshi”.

Ubuyobozi burakwepa itangazamakuru, ntibushaka kugira icyo bubivugaho:

Ku isaha ya saa tatu n’iminota cumi n’umunani (09:18), umunyamakuru yahamagaye kuri telefoni umuvugizi mukuru wa ADEPR, Past. Karuranga Ephrem amubaza ku by’iyo misanzu barimo kwaka abakozi, amusubiza agira ati “Inkunga mu itorero ryacu iremewe, itorero ubundi ribeshwaho n’imisanzu itangwa n’abanyetorero, mu gihe rero hari ikibazo runaka abanyetorero bagomba kugifatikanya”.

Umunyamakuru yakomeje amubaza, ati “ibyo bibazo uvuga ko abanyetorero bagomba gufatikanyaho kugirango bikemuke mukaba mwanabatse imisanzu, ndetse mukongeraho ko ari ukugoboka itorero, byaba ari ibihe? Mu kumusubiza Past. Karuranga Ephrem yagize ati “uhansange [ku biro bye i Kimihurura] rero mbigusobanurire”.

Past. Karuranga Ephrem yahaye umunyamakuru isaha ya saa tanu (11:00 AM) ngo abe ageze ku biro bye ku Kicaro cy’itorero ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, 10:50 umunyamakuru yari ahari, yicaye ku biro bye, yamwoherereje ubutumwa bugufi kuri telefoni amumenyesha ko yahageze kuko hari hakinze.

Past. Karuranga Ephrem yahise ahamagara umunyamakuru amubwira kujya mu bunyamabanga bukuru (General Secretariat ) umunyamakuru agezeyo aramubura, yasanzemo umunyamabanga mukuru, Pst Ruzibiza Viateur, amubwira kuba ategerereje hanze, yahamaze iminota 31.

Nyuma y’iyo minota, Pst Ruzibiza Viateur yamusanze hanze amutangariza ko adafite akanya ko kumuha amakuru n’ubwo bwose atari we bavuganaga, ati “ubundi se ni nde waguhaye ayo makuru, njyewe ngiye ku Gisozi nta kanya ubu mfite, ngwino tujyane uhamusange aguhe amakuru [yavugaga Past. Karuranga Ephrem wari wabeshye umunyamakuru ko ari ku biro kandi adahari].

H1 4

Pst Ruzibiza Viateur

12:02 nibwo umunyamakuru na Pst Ruzibiza Viateur bari bageze ku Gisozi kuri Hotel Dove, Pst Ruzibiza ati “ba usigaye aha kuri reception reka nze murebe aze muvugane”.

Umunyamakuru yategereje bigeze 12:43 abonye ko ari igisa nk’agakino barimo kumukina, amwoherereza ubutumwa bugufi [Pst Karuranga] amubwira ko arambiwe ndetse ko agiye, kuva icyo gihe kugeza ubwo iyi nkuru yasohokaga nta kintu bose bari batangaza.

Ubuyobozi buvuyeho bwatse imisanzu abakirisito, bushinjwa kwishyirira mu mifuka

Ubu buyobozi bushya bwa ADEPR butaramara n’amezi 3 bugiyeho, bwaba butangiye kwaka imisanzu mu gihe ubwo bwasimbuye bushinjwa kunyereza umutungo w’itorero, bagashinjwa kwaka abakirisito imisanzu bishyirira mu mifuka yabo.

Uwari umuvugizi w’itorero, Bishop Jean Sibomana n’abandi 6 bari bafatanyije kuyobora bakurikiranwe n’ Ubugenzacyaha, bashinjwa kunyereza umutungo w’itorero ADEPR bari bahagarariye mu myanya itandukanye.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Bashinjwa kurigisa miliyari zirenga ebyiri zatanzwe n’abakirisito ngo hishyurwe umwenda itorero ryafashe ungana na miliyari 3, BRD yahaye ADEPR yubaka Dove Hotel iri ku Gisozi.

Ibi byasigiye umuhurwe bamwe mu bakirisito wo kongera gutanga imisanzu mu itorero mu gihe bigaragara ko bayitanze abayobozi bakimirira, ari nabyo ubu bamwe bavuga ko banenga uburyo batangiye kwakwa indi misanzu batabanje kugishwa inama n’ubu buyobozi bushya.

H2 3

Umuvugizi mukuru wa ADEPR, Pst. Karuranga Ephrem

Ku wa 30 Gicurasi 2017, umuvugizi mukuru w’iri torero, wari umaze gutorerwa uyu mwanya , imbere y’imbaga y’abanyamakuru yasezeranyije impinduka zikomeye ndetse anavuga ko hashobora kuba harakozwe ikosa mu kwaka imisanzu abakirisito ntibagaragarizwa icyo izakora.

Mu mvugo ye yagize ati “kuvuga yuko babatse imisanzu ku mbaraga cyangwa mu buryo batishimiye birashoboka,… jyewe ntekereza ko n’ikibazo bagize cyane si uko batswe amafaranga, ahubwo ni uko bifuza kubona umucyo w’ibyo bintu”.

Itorero ADEPR rikorera mu gihugu hose rikaba rifite abayoboke basaga miliyoni 2, abakozi 4979 bakorera ku nzego zaryo zose kuva ku Mudugudu kugera ku Biro Bikuru.

hy
 

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 

Itangishatse Théoneste/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *