Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nyakanga, kuri Stade de Martyrs de la Pentecôte i Kinshasa hapfiriye bamwe mu bantu bitabiriye igitaramo cy’umunyamuziki n’umuhanzi wa gospel, Pasiteri Mike Kalambay .
“Hapfuye abantu. Tumaze gushyira imirambo ibiri mu bitaro bya Vijana ariko hari abantu benshi bapfuye, ” uyu n’umwe mu bashinzwe ubutabazi wari kuri Stade de Martyrs utatanze ibisobanuro birambuye, kubera ko atabyemerewe, avugana na Actualité.cd.
Impamvu yateye izi mpfu ntiramenyekana neza ariko amakuru amwe aravuga ko zatewe n’umubyigano.
Biravugwa ko Stade de Martyrs yari yakubise yuzuye abantu bitabiriye igitaramo kiswe “explo célébration”, barenga ubushobozi bwayo.
Andi makuru aravuga ko usibye abantu bapfuye hari abandi bakiriwe kwa muganga bataye ubwenge bakeneye kwitabwaho byihutirwa.


