Perezida Kagame yaganiriye n’umuyobozi wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame, yahamagawe kuri telefoni na Perezida wa UAE Sheikh Mohamed Bin Zayed wamwifurije ishya n’ihirwe nyuma yo kwegukana intsinzi yo kuyobora u Rwanda .

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuvugana n’inshuti akaba n’umuvandimwe we, Sheikh Mohamed Bin Zayed.

Yagize ati: “Namushimiye ko yanyifurije ibyiza. U Rwanda ruracyiyemeje gukomeza kwimakaza ubutwererane butanga umusaruro na UAE kandi niteguye kurushaho kongerera imbaraga mu nzego z’ubufatanye hagati y’ibihugu byacu n’abaturage bacu.”

Uyu muyobozi wo mu Burasirazuba bwo Hagati yiyongereye ku bandi bayobozi batandukanye ku Isi bakomeje kwifuriza ishya n’ihirwe Perezida Kagame nyuma yo gutsindira kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu n’amajwi 99.18%

U Rwanda na UAE bifitanye umubano ukomeje kwiyongera, ndetse mu bihe bitandukanye ibi bihugu byombi byasinyanye amasezerano agamije guteza imbere ishoramari hagati yabyo, ajyanye n’umutekano no kurwanya iterabwoba.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *