Ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe kurwanya Hepatite wizihizwa buri tariki 28 Nyakanga, Ikigo cy’igihugi gishinzwe Ubuzima, RBC, cyagaragaje ko abasaga miliyoni 5 basuzumwe virusi ya Hepatite B mu myaka 10 ishize, mu gihe abasaga 8.000 bashyizwe ku buvuzi buhoraho nyuma yo kuyisanganwa.
RBC yahamije ko u Rwanda rwashyize imbaraga zikomeye mu guhashya indwara ya Hepatite B na C binyuze mu gusuzuma no guha ubuvuzi burambye abasanganywe ubwo burwayi, yongeyeho ko abantu basaga miliyoni 7 barimo abana n’abakuru bamaze guhabwa urukingo rwa virusi ya Hepatite B.
Mu mwaka wa 2022-2023, abantu 500.000 basuzumwe Hepatite C hakabonekamo abasaga 2.000 banduye maze bahita bashyirwa ku miti aho benshi bakize nk’uko RBC ikomeza ivuga.
Umuyobozi w’Ishami rya RBC rishinzwe kurwanya indwara zandurira mu Mibonano Mpuzabitsina no mu maraso, Dr Serumondo Janvier, yavuze ko hamaze guterwa intambwe ifatika mu guhashya Hepatite C.
Imibare igaragaza ko ikigereranyo cy’abarwayi ba Hepatite C cyavuye kuri 4% kikagera kuri 0.48% guhera muri 2017 kugeza muri 2023, bikaba bigaragaza icyizere ndakuka ko u Rwanda ruzagera ku ntego yo kurandura iyi ndwara bitarenze mu mwaka wa 2030.
Dr. Serumondo yasabye Abanyarwanda kugira ubushake bwo kwisuzumisha ku bigo nderabuzima bibegereye kugira ngo bamenye uko bahagaze.
Yavuze kandi ko gusuzuma n’ubuvuzi byegerejwe abaturage ku bigo nderabuzima byose mu Rwanda aho Abanyarwanda banduye izo ndwara bavurirwa ku gihe kandi hafi yabo.
Ashimangira kandi ko abaganga banyuranye mu nzego zose bahuguriwe uburyo bwo gusuzuma no kuvura Hepatite B na C, kandi n’ubukangurambaga bwarongerewe.
Virusi ya Hepatite yandurira ahaninini mu guhuza amaraso kw’abantu babiri. Abahanga mu by’ubuvuzi bavuga ko kwisuzumisha no kwivuza hakiri kare ari ingenzi cyane mu kubungabunga amagara y’uwanduye.
Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryago w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryatangaje ko mu bantu batandatu haba hari umwe gusa uzi uko ahagaze mu birebana na Hepatite.
Ni mu gihe buri mwaka abantu miliyoni 1.3 bicwa na virusi zitandukanye za Hepatite ku Isi, ndetse buri mwaka haboneka abarwayi bashya basaga miliyoni 2,2.


