RDC: Ubutegetsi bwarekuye imfungwa 421 nyuma y’uko ubwiyongere muri gereza imwe wikubye inshuro 10

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize , Minisitiri w’ubutabera wa Kongo, Constant Mutamba, yarekuye imfungwa 421 zari zifungiwe muri gereza ya Makala iherereye i Kinshasa.

Gereza ya Makala, ubusanzwe yagenewe kwakira imfungwa 1.500, kuri ubu ariko irimo imfungwa zirenga 15.000, iyi mibare ikaba itera impungenge izi mfungwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Kubera igitutu cy’imwe mu miryango mpuzamahanga, Leta yahisemo gutangira gufungura imfungwa zimwe na zimwe zifite ibyaha byoroheje.

Aba ni imfungwa zarangije igihano cyazo, Abana bato, abarwayi n’abagore. Impamvu yo kubarekura ni uko ngo muri iyi gereza hari hamaze kubamo ubucucike bukabije . Iyi gahunda yo kurekura imfungwa irareba nibura abagera ku bihumbi 7000 biteganyijwe ko bazarekurwa.

Uku kurekurwa , ni igice cya mbere cyo kurekurwa giteganyijwe hakaba hazakurikiraho kugabanyirizwa ibihano ku bakatiwe.Constant Mutamba yiyemeje gukomeza gusohora buri cyumweru, imfungwa zimwe kugeza imfungwa ibihumbi 7000 zisohotse bitarenze ku ya 10 Kanama 2024.

Ati:”Icyifuzo cyanjye ni ugufungura kimwe cya kabiri cya gereza nkuru ya Makala. Buri cyumweru. Nzashyira umukono kunyandiko ibafungura muri iki Cyumweru. Birashoboka ko imanza zimwe zamakimbirane zishobora gukemurirwa muri kasho bidasabye kugera mu nkiko.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *