Intumwa ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu karere k’ibiyaga bigari Thomas Parreillo aravuga ko ibibazo bya FDLR byatinze gukemuka. Uyu mutegetsi akaba avuga ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kwambura intwaro uyu mutwe.
Ubwo yakirwaga Perezida wa repubulika Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 19 Kanama muri Village Urugwiro , intumwa yihariye ya Leta zunze ubumwe za Amerika Thomas Parriello yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mu kwambura intwaro umutwe wa FDLR.

Ibiganiro bagiranye,byibanze k’Umutekano wo mu Karere k’Ibayaga bigari,aho iyi ntumwa ivuga ko hagiye gushyirwa ingufu kubashinzwe kwambura intwaro inyeshyamba zibumbiye mu mutwe wa FDRL, bivugwa ko urwanya leta y’u Rwanda hagamijwe kurangiza iki kibazo burundu.
Thomas Parreillo ntiyagaragaje ikizakorwa kugira ngo uyu mutwe ukekwaho gukora Jenoside mu 1994 urandurwe burundu.
Uyu mutwe wa FDLR Leta Zunze ubumwe z’Amerika zawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba ku isi.
Thomas Parriello,uru nirwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva yagirwa intumwa yihariye ya leta zunze ubumwe za Amerika mu karere k’Ibiyaga bigari kuwa 06 Kamena muri uyu mwaka w’2015 nyuma y’aho asimburiye Russ Feingold wari weguye kuri uyu mwanya ku bushake bwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


