Bamwe mu batuye mu Murenge wa Rusatira, mu Karere ka Huye baravuga ko bari mu gihirahiro nyuma y’aho ubuyobozi bubahereye imirasire y’izuba, nyuma bakaza kuyamburwa babwirwa ko bibeshyweho.
Bivugwa ko icyateye urujijo abaturage bari bahawe imirasire y’izuba n’ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze, ari uburyo bayihawe babasoma kuri lisiti y’abagombaga kuyifata, bo bumva ko ayo malisiti yari yakoranywe ubushishozi hifashishijwe sisiteme y’’imibereho myiza y’abaturage, ariko nyuma batungurwa no kubona ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwayibahaye bwongeye kuyibaka.
“baduhamagaye turi kuri lisiti turagenda tugiye gufata imirasire bamaze kuyiduha bakaduhamagara umuntu akagenda bakamuha umurasire, bakamuha radio, bakamuha n’itoroshi turabizana tumaze kubizana tubigeza hano bigeze hano umukuru w’umudugudu yahise avuga ngo tugarure iyo mirasire,” uyu ni umwe mu bavuganye na Isango Star dukesha iyi nkuru.
Bavuga ko batewe impunge cyane n’uburyo bari barayisinyiye, ariko bajya kuyakwa ntihagarurwe aho basinye ngo bacishwemo umurongo nko kugaragaza ko nta mirasire bigeze bafata, ibyo bakeka ko byaba ari amanyanga abayobozi bo mu nzego z’ibanze bakoze.
Ubuyobozi bwo buvuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko abayambuwe ari abo byagaragaye ko bayihawe basanganywe umuriro w’amashanyarazi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusatira, Nshimyumuremyi Laurent, avuga ko nta mpungenge bakwiye kugira kuko abayambuwe ari abo byagaragaye ko bayihawe basanganywe umuriro w’amashanyarazi.
Yagize ati: “Nitwe dushinzwe kureberera abaturage ariko ntabwo twabareberera tubashyira no mu kibazo kuko uba yabizanye nitwe aba yanyuzeho no kubibaha nitwe yanyuraho, biramutse bibaye ngombwa ko tubisubirana nabwo nitwe yanyuraho, nta muturage wagira impungenge ku cyo yaba yasubije kuko ntawamubaza icyo yasubije kandi yagisubije ubuyobozi izo mpungenge akwiye kuzishira”.
Abaturage barasaba inzego bireba, kugenzura iby’imitangire y’imirasire y’izuba muri Rusatira kuko hari ubwo amaraporo yagaragazaga ko abaturage bakuwe mu bwigunge ku ijanisha riruta ukuri kuri aho ibikorwa byakorewe, bikadindiza igenamigambi ry’igihugu.


