2016-2017: Malariya yahitanye abasaga 400 mbere bari 715

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubuzima isanga igabanuka ry’umubare w’Abanyarwanda bicwa n’indwara ya Malariya byaratewe n’ingamba zitandukanye zagiye zifatwa zirimo no kuyivura ku rwego rw’umudugudu.

Ni nyuma yuko imibare y’abantu bicwa n’iyi ndwara igaragaza ko bagabanutse nkuko byatangajwe n’ Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuvuzi bw’ibanze bwa Malariya, mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, Uwimana Aline wabitangaje mu kiganiro cyatambutse kuri Radiyo Rwanda.

Iyo mibare igaragaza ko mu mwaka wa 2016,malariya yishe abantu 715, mu gihe mu mwaka w’ingengo y’imari watangiye muri Nyakanga 2016 kugera muri Kamena 2017 yishe abantu bari muri 400.

Abahitanywe n’iyi ndwara bavuye kuri 499 muri 2014 bagera kuri 424 muri 2015.

Uwimana avuga ko bigaragara ko iyi mibare yagiye igabanuka, ariko byose ngo ni ingamba zafashwe, ku buryo intego ari ukugera kuri zeru.

Ati “Ubona ko ari igipimo cyiza kigaragza yuko hari ikintu turi kugeraho, ariko na none turashaka kumanuka ku buryo twagera kuri 0 nizo ngamba dufite.”

Ubuvuzi buhera ku Mudugudu

Uwimana avuga ko mu rwego rwo guhangana na Malariya cyane n’igikatu ikunze guhitana abantu, leta yafashe ingamba zo kumanura iyo miti kugera ku rwego rw’umudugudu.

Ati “ Mu rwego rwo Guhangana na malariya y’igikatu imiti yamanuwe ku rwego rw’umudugudu. Abajyanama b’ubuzima bazwi ku izina rya binome, baba bafite ibipimo bakoresha, hari ibyo bita TDR, (Teste de depistage Rapide, cyangwa igipimo cyihuse), n’imiti ivura malariya, abaturage bose barayemerewe ntawe uhejwe.”

Akomeza avuga ko abantu bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri bavurirwa ubuntu, abari mu cya gatatu n’icya kane, iyo bafite mituweli bishyura 200, utayifite akishyura 500, kandi bikaba bikorwa mu gihugu hose.

Abantu bavuriwe mu mudugudu mu mwaka wa 2016 bagera kuri 48%, mu gihe mu myaka ya 2012, 2013 bavuye kuri 7%. Ibi ngo bifasha abantu kutandura Malariya y’igikatu kuko bagera ku bajyanama b’ubuzima kare, malariya itaraba igikatu.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cyo kurwanya Malariya, akangurira abantu kwivuza kare mu gihe cyose bumva bafite ibimenyetso bya malariya. Abasaba kandi kwishyura mituweli kare kuko usanga mu gihe hari benshi batarayigura batinya kujya kwivuza maze bakanduzanya.

By’umwihariko ngo kwiyongera kwa Malariya bijyana n’igihe n’ikirere uko giteye cyane mu gihe cy’umukamuko w’imvura. Mu Rwanda ngo Malariya yiyongera cyane cyane mu bihe bibiri. Ni ukuvuga muri Gicurasi ishyira Kamena no mu Ugushyingo gushyira Ukuboza. Muri aya mezi abantu bakaba basabwa kwirinda cyane malariya n’ubwo no mu kindi gihe bagomba kuyirinda, ntibatezuke.

Abarwaye malariya yohereje bahabwa imiti ya Coartem, mu gihe abarwaye iy’igikatu bahabwa ‘Artesunate’, Quinine (Kinini) iterwa mu mitsi.

Uyu muti wa Coartem ngo kuva watangira gukoreshwa mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2006 uracyafite ubuziranenge ku kigero cya 98%.

Izindi ngamba zagiye zishyirwa mu bikorwa zirimo gutera imiti mu nzu, ndetse no gutanga inzitiramibu, Abanyarwanda basabwa kuraramo uko bikwiye, dore ko ngo hari abazikoresha bitandukanye n’icyo zagenewe.

Guhera kandi mu mwaka wa 2015, minisiteri zitandukanye mu Rwanda zahagurukiye iki kibazo cya malariya, ku buryo nabyo biri mu byagiye bituma umubare w’abapfa ugabanuka.

Malariya ni indwara ihitana abantu mu gihe gito kurenza indwara zitandukanye zirimo Sida, kanseri n’izindi. Ni indwara itagira urukingo, mbere yo gutangira kuvurwa na Coartem yavurwaga na Amodiaquine yavuzweho guteza ibibazo bitandukanye abantu kugeza iciwe gukoreshwa mu Rwanda.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima(OMS), ryagaragaje ko mu mwaka wa 2013, abantu barenga miliyoni 198 barwaye indwara ya malariya, ikaba yarahitanye abagera ku bihumbi bisaga 584. Abarenga 80% bahitanywe na yo, ni abana bari munsi y’imyaka itanu. Iyo ndwara yibasira abantu bo mu bihugu bibarirwa mu ijana byo hirya no hino ku isi.

Malariya ni indwara iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa plasimodiyumu gakurira mu mibu y’ingore yitwa anophele. Ibimenyetso biranga umurwayi wayo ni uguhinda umuriro, gutengurwa, kubira ibyuya, kurwara umutwe, kugira iseseme no kuruka. Ibyo bimenyetso bishobora kugaragara nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu bitewe n’igihe umuntu yafatiwe cyangwa ubwoko bw’agakoko kinjiye mu mubiri we.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Utwo dukoko tw’indiririzi twinjira mu ngirabuzimafatizo zo mu mwijima w’umuntu, tugatangira kororoka. Iyo ingirabuzimafatizo zangiritse zisohora utundi dukoko two muri ubwo bwoko, tukajya mu nsoro zitukura, maze tugakomeza kororoka.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *