Hasohowe raporo igaragaza amagana y’abasangwabutaka biciwe muri Amerika bahohotewe

Sangiza iyi nkuru

Raporo y’abashakashatsi yagaragaje ko muri Leta Zunze Ubume z’Amerika, habaye ubwicanyi bwakorewe abasangwabutaka.

Iperereza ryakozwe n’ubutegetsi bw’igihugu ryasanze abana 973 b’Abasangwabutaka b’Amerika barapfuye bahohotewe baguye mu mashuli ya leta mu gihe cy’imyaka 150.

Abayobozi bakora mu ishami ry’ubutegetsi bw’igihugu bashyize ahabona ibyavuye muri ubwo bushakashatsi ejo ku wa Kabiri babwiye leta gusaba imbabazi mu izina ry’ayo mashuri.

Abo bayobozi bavuga ko impfu z’abo bana zagiye zituruka ku burwayi, impanuka n’ihohoterwa.

Deb Haaland Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Amerika, yavuze ko aya mashuri abana bigaga bararamo yatandukanyaga abana babarirwa mu bihumbi n’imiryango yabo akabima uburenganzira bwabo bwo kwitwa Abasangwabutaka b’Amerika.

Bashimangira ko ayo mashuli yamburaga abana b’abasangwabutaka amazina yabo akabaha ay’Icyongereza, akabakoresha imyitozo ya gisirikare kandi akabahatira gukora akazi k’ingufu karimo guhinga, kubumba amatafari no gukora ku mihanda ya gali ya moshi.

Mu bapfuye barimo abo muri leta za Oklahoma, South Dakota, Michigan, Arizona, Alaska, n’ahandi batanze ubuhamya bw’ibyababayeho bavuga ku bikorwa by’ubugome kandi bitesheje agaciro bakorerwaga.

Ntiharamenyekana niba hari indishyi zizatangwa cyangwa ku miryango igihari niba byararangiye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *