Umupasiteri wigeze guhabwa igihembo cy’uko yarwanyije abaryamana bahuje ibitsina muri leta ya Louisiana yafashwe ari kwikinishiriza muri pariki ya Lafreniere ku mugaragaro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugabo witwa Rev. Storms wo mu itorero Christian fundamentalist Grant, guhera muri 2011 yakwirakwije ubutumwa bwamagana ubutinganyi ndetse aza no kubiherwa igihembo mu gace atuyemo, akaba yagarutse mu bitangazamakuru avugwaho ibikorwa by’urukozasoni byo kwikinisha.
Iyi nkuru bwiza.com ikesha ikinyamakuru Nydailynews, ivuga ko uyu mugabo yafashwe n’abantu babungabunga iby’amashyamba ahagaze iruhande rw’imodoka ye yari yaparitse muri pariki rwagati ari kwikinisha yambaye ingofero yayipfutse mu maso.
Amakuru yatanzwe n’umugore na we wari utwaye imodoka yagera aho agahagarara ashaka gukura abana mu modoka ngo bafate akayaga banarambure amaguru, ubwo yarebaga hirya ngo yabonye uyu wiyita umukozi w’Imana yafunguye ipatalo ari mu yindi si ya wenyine.
Uyu mugabo utaranahiriwe n’ibyo yakoze yaje gufatwa n’inzego z’umutekano arafungwa azira ko yatanze urugero rubi ku ntama z’Imana yirirwa yigisha mu rusengero azibwira ibyo kugaruka kwa Yesu, bityo ibyo yakoze uretse no kuba bivuguruzanya n’ibyo avuga, ahubwo ko byanahesheje isura mbi igihugu cye n’abamuzi.
Umuvugizi wa polisi yo muri ako gace, Sgt. Larry Dyess yavuze ko muri iryo shyamba harimo n’abandi bantu benshi bityo uyu mugabo akaba yaratanze isura mbi ku gihugu no ku bo ayobora mu rusengero.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibitangazamakuru bivuga ko muri iriya leta ari hamwe mu habereye imyigaragambyo ubwo babuzaga abantu kuryamana bahuje ibitsina, uyu mupasiteri akaba ari umwe mu babyamaganaga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


