Amerika: Umuyobozi w'ingabo zari mu bwato bwakoze impanuka yirukanywe

Sangiza iyi nkuru

Igisirikare kirwanira mu mazi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kivuga ko kigiye guhagarika mu mirimo Joseph Aucoin, wari uyoboye itsinda ry’abasirikare bazwi nka ‘Seventh Fleet’, nyuma y’impanuka ubwato barimo bwakoze abagera ku 10 bakaburirwa irengero.

Ubwo bwato bwa USS John S McCain bwakoze impanuka maze abasirikare 10 barwanira mu mazi n’ubu ntawuramenya irengero ryabo. Bwayikoze bugongana n’ubundi butwara peteroli bwari hafyi ya Singapour ku wa mbere w’iki cyumweru.

Abategetsi b’ingabo zirwanira mu mazi bavuga ko imirambo y’abantu yatowe muri ubwo bwato ubu buhagaze ku cyambu cya Singapour.

Itsinda rya Seventh Fleet rifite icyicaro i Yokosuka mu Buyapani rifite e ubwato buri hagati ya 50 na 70 harimo n’ubugendera musi y’amazi.

Joseph Aucoin yari umuyobozi w’iri tsinda kuva mu 2015, byari byitezwe ko azajya mu karuhuko cy’iza bukuru mu byumweru bike biri imbere.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kwirukanwa kwe ingingo ifashwe vuba n’abategetsi b’ingabo barwanira mu mazi nyuma y’iyo mpanuka.

Ibijyanye n’igihe itangazo ryo kumwirukana ku mugaragaro rizasohokera ntibiramenyekana.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *