Musanze: Hari abacukura zahabu mu mirima y’abaturage batabyumvikanyeho na ba nyirayo

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, baravuga ko babangamiwe n’imirima yabo yibasiwe n’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu buryo butemeranyijweho.

Abenshi babangamiwe, ni abo mu mirenge ya Muhoza na Gacaca mu Karere ka Musanze aho batabaza ubuyobozi ngo bubakize aba bacukuzi. Aba ba nyiri imirima bavuga ko birimo kubateza igihombo gikomeye.

Abigabije ubucukuzi bw’aya mabuye, ngo n’ishyamba rya Leta ntibaritinya. Akenshi amabuye baba bashaka ni zahabu kuko bafite isoko ryazo rishyushye.

Abaturiye ahakorerwa ibyo bikorwa bavuga ko bijyana n’urugomo rukorerwa abahagenda ndetse n’abacukuramo. Basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda, RMB, gutanga uburenganzira ku bahakorera ubucukuzi bwemewe n’amategeko.

Ku ruhande rwa RMB ivuga ko mu cyiciro cy’ibanze cy’ubushakashatsi bwakozwe muri ibyo birombe, bwerekanye ko hari uduce tune turimo amabuye ya zahabu, hakaba hasigaye ibindi byiciro bibiri bya nyuma bijyanye n’ubwo bushakashatsi.

Byagarutsweho na Jean Claude Ngaruye,Umuyobozi w’Ishami ry’Ubushakashatsi bw’amabuye y’agaciro mu Kigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi mu Rwanda (RMB), yavuze ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ari bwo biteganyijwe ko ubushakashatsi buzarangira ndetse hanaboneke n’abashoramari.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *