Abasirikare ba Centrafrica bari bamaze amezi batozwa n’Igisirikare cy’u Rwanda, barasoza amasomo kumugaragaro kuri uyu wa Mbere .
Ni umuhango biteganyijwe ko uza kubera mu Kigo cya Gisirikare cya Camp KassaĂŻ, kiri mu murwa Mukuru wa Centrafrica, Bangui.
Ibi birori byo gusoza amasomo no kwinjizwa kumugaragaro mu Ngabo za Centrafrica, witabiriwe n’abanyeshuri 634 bari bamaze amezi atandatu bigishwa n’Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’icyo Gihugu.
Ni igikorwa kiyoborwa na Perezida Faustin-Archange Touadéra mu gihe u Rwanda ruhagarariwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi.
Maj. Gen Nyakarundi yageze muri iki gihugu ku Cyumweru, aho yasuye Ingabo n’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ aboherejwe mu bufatanye bw’ibihugu byombi.
Mu Gushyingo 2023, Repubulika ya Centrafrica yinjije abandi basirikare 512 bashya barimo abagore 49 nyuma yo kumara amezi atanu y’amahugurwa y’ibanze ya gisirikare bahawe n’Ingabo z’u Rwanda.


