Polisi y’ibanga rya Leta muri Nigeria yafunze abadozi bamwe kubera gukora amabendera y’u Burusiya yakoreshejwe mu myigaragambyo yo kwamagana leta muri iki cyumweru gishize mu ntara z’amajyaruguru, mu gikorwa gishimangira impungenge z’uko ibikorwa by’u Burusiya byiyongera muri Afurika y’iburengerazuba.
Urwego rushinzwe umutekano rw’ibanga ruzwi nka Department of State Services (DSS) rwavuze mu butumwa rwanyujije kuri X ko hafunze bamwe mu “baterankunga” b’abadozi, nta bisobanuro birambuye. Rwavuze ko iperereza rigikomeje. Ntirwavuze umubare w’abadozi cyangwa “abaterankunga” bafunzwe.
Umuyobozi mukuru w’ingabo muri Nigeria, Gen Christopher Musa, yavuze ko gushyira ibendera ry’amahanga mu myigaragambyo yo kwamagana guverinoma ari “icyaha cy’ubuhemu” nyuma yo kugirana ibiganiro ku bijyanye n’umutekano na Perezida Bola Tinubu ku wa Mbere.
Musa yabwiye abanyamakuru ati: “Twabonye abo (abaterankunga) kandi tugiye gufata ingamba zikomeye zo kubirwanya.”
Kuva ku ya 1 Kanama, Abanyanijeriya babarirwa mu bihumbi bigaragambije bamagana ivugurura ry’ubukungu rya Tinubu ryagiye rihagarika igice cya nkunganire yatangwaga na leta kuri peteroli n’amashanyarazi, guta agaciro kw’ifaranga n’izamuka rikabije ry’ibiciro ritabayeho mu myaka 30 ishize.


