Ubucukuzi bw’amabuye ya Beryllium bwabaye buhagaritswe

Sangiza iyi nkuru

Amabuye ya Beryllium yahagaritswe mu Rwanda nyuma y’uko hagaragaye akajagari mu bucukuzi bwayo.

Ni umwanzuro wafashwe n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Mine, Petroli na Gazi, RMB, aho bwatangaje ko bwabaye buhagararitse ubucukuzi n’iyoherezwa mu mahanga ry’aya mabuye y’agaciro.

Muri Afurika by’umwihariko niho aya mabuye uyasanga cyane, bitewe n’uko hirya no hino ku isi agenda acyendera kandi akamaro k’ibyo akoreshwa kagakomeza kwiyongera.

Nyuma yo gusanga rero ko ubucukuzi bwayo burimo akajagari mu Rwanda, ubuyobozi bwa RMB, bwanzuye ko kuva ku itariki 8 Kanama uyu mwaka, ubucukuzi bwayo buhagarikwa. Gusa ngo bitarenze ukwezi haraba hatanzwe umurongo.

Ako kajagari ngo nikamara guhagarara, nibwo ibyo bikorwa bizongera gusubukurwa.

Ubuyobozi bwa RMB busobanura ko muri iki gihe iterambere ry’ikoranabuhanga ririmo kwihuta aho hakenerwa ibikoresho bituruka mu mabuye y’agaciro.

Hiyongeraho ibikoresho bigezweho bya gisirikare nabyo bikenera aya mabuye. Ibi bituma aya mabuye arushaho gukenerwa na benshi ku isoko mpuzamahanga.

Hari hasanzweho amasosiyete agera ku 10 yari yarahawe uruhushya rw’inyongera bw’ubucukuzi bwa Berylium kuko n’ubundi aboneka ahasanzwe hacukurwa andi mabuye nka gasegereti, wolfram n’andi.

Mu mezi 7 y’uyu mwaka hamaze kubarurwa amabuye afite akaciro ka miliyari 1Frw yacurujwe muri aya mabuye. Ni mu gihe Ubucuruzi bw’aya mabuye mu Rwanda bumaze kugira agaciro ka miliyari y’amafranga y’u Rwanda mu mezi 7 y ambere y’uyu mwaka.

Ubusanzwe Berylium, ni ibuye risanzwe rikoreshwa mu mirimo y’ubwubatsi hirya no hino mu gihugu, gusa urisanga n’ahandi ku isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *