Icyo Nangaa avuga ku gihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be bo muri AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC) ribarizwamo umutwe wa M23, yateye utwatsi igihano cy’urupfu RDC yamukatiye we na bagenzi be, avuga ko ari ikimenyetso cy’uko ubutegetsi bwayo buri kugana ku iherezo.

Ku wa Kane tariki ya 8 Kanama ni bwo urukiko rwa gisirikare rw’i Kinshasa rwakatiye Nangaa na bagenzi be urwo gupfa, nyuma yo kubahamya ibyaha birimo iby’intambara, kujya mu mutwe ugambiriye guhirika ubutegetsi ndetse n’ubugambanyi.

Mu bandi bakatiwe urwo gupfa harimo Gen Sultani Makenga uyobora igisirikare cya M23, GĂ©nĂ©ral de Brigade Byamungu Maheshe Bernard umwungirije, Lt Col Willy Ngoma, Col Vianney Kazarama, Bertrand Bisimwa, Lawrence Kanyuka, n’abandi.

Nangaa mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X avuga kuri biriya bihano, yavuze ko ubutegetsi bwa RDC bwabibahaye kubera ubwoba bufite bw’uko buri kugana ku iherezo.

Ati: “Iyo ubutegetsi bwagize ubwoba, biterwa no kuba bubona ko kugwa kwabwo kwegereje. Kandi kugwa kwabwo ni iyi kinamico y’imanza zikurikirwa n’ibi bihano birimo gukabya. Ni ibigaragaza ubwoba bw’ubutegetsi bubi kandi bubona ko iherezo ryabwo ryegereje”.

Nangaa yavuze ko igihano cy’urupfu we na bagenzi be bahawe kireba kandi kikaba kiraje ishinga abagifashe, mbere yo kubateguza ko nyuma y’uko RDC izaba yamaze kubohorwa bazisanga basaba AFC imbabazi zo “kuba barahamije amategeko atemewe bagamije gushimisha umunyagitugu w’umutekamutwe, w’umurwayi ndetse n’umubeshyi ruharwa”.

Yunzemo ko biriya bihano byerekana ko AFC iri gukoza imitwe y’intoki ku ntsinzi, ashimangira ko iri huriro rigomba gukomeza urugamba ririrmo kugeza igihe muri RDC hazabera impinduramatwara ikurikije itegekonshinga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *