RDC mu bikangisho byo kujyana Perezida Kagame muri ICC

Sangiza iyi nkuru

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biciye muri Minisitiri wayo w’Ubutabera, yatangaje ko iteganya kujya kurega Perezida Paul Kagame mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC).

Minisitiri Constant Mutamba umaze iminsi yibasira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda yabitangaje ku wa Kane, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru b’ibitangazamakuru bikora i Kinshasa.

Ni ikiganiro cyabaye nyuma y’urubanza ubutabera bwa gisirikare bwa RDC bwakatiyemo urwo gupfa abayobozi bakuru b’umutwe wa M23 nyuma yo kubahamya ibyaha birimo iby’intambara ndetse n’ubugambanyi.

Kinshasa imaze igihe yarijunditse u Rwanda by’umwihariko Perezida Paul Kagame ivuga ko ari we uri inyuma y’uyu mutwe umaze imyaka irenga ibiri ugenzura ibice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Minisitiri Mutamba yabwiye abanyamakuru ko RDC iteganya kurega Perezida Kagame muri ICC, hanyuma uru rukiko rwakwanga kumukurikirana igahita yivana mu masezerano ya Roma yarushyizeho.

Yagize ati: “Umuyobozi w’u Rwanda Kagame turi gukora ibishoboka, tugiye kumurega muri ICC. Bizaba ari ubwa gatatu RDC ireze abantu bakoze ibyaha bikomeye byakorewe mu burasirazuba bw’igihugu. Kagame by’umwihariko ni we uzaba uwa mbere…CPI nitamukurikirana tuzasaba Umukuru w’Igihugu akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo kwivana mu masezerano ya Roma”.

Congo Kinshasa ishinja Perezida Kagame gukorera ibyaha by’intambara ku butaka bwayo.

Kinshasa iravuga ko iteganya kumurega muri ICC, mu gihe u Rwanda rusanzwe rutabarizwa mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ya Roma yo muri 2002 ashyiraho ruriya rukiko rw’i La Haye mu Buholandi.

Ibi bisobanuye ko rudafite ububasha bwo kuburanisha Umunyarwanda uwo ari we wese.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *