Uganda: Perezida Museveni yongeye amaraso mashya mu gisirikare (Amafoto)

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni yongeye imihini mishya mu gisirikare (UPDF) abereye umugaba mukuru w’ikirenga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru, ni bwo abasirikare basaga ibihumbi 2 basoje amasomo bari bamazemo amezi agera ku 9, bahabwa imyitozo itandukanye ya kinyamwuga, imyitozo yaberaga mu nkambi ya Kaweweta mu karere ka Nakaseke.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Iyi myitozo yari imaze amezi agera ku 9, yari irimo abagore 74 abandi bose bakaba ari ab’igitsina gabo.

Abasirikare berekanye ubumenyi bigiye mu myitozo bamazemo amezi 9 yose


Perezida Museveni akaba n’umugaba w’ingabo w’ikirenga yashimiye abasirikare basoje imyitozo anabasaba kuba inkingi ya mwamba mu gutuma Uganda igira umutekano urambye.


Mu bubasha ahabwa n’amategeko, Perezida Museveni ni we wahaye aba basirikare ikaze muri bagenzi ba bo basanzwe bakora anabambika amapeti.


Imiryango y’abasirikare basoje imyitozo na yo yari yaje kubashyigikira


Aba basirikare bahawe imyitozo irimo n’iya gikomando

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru